Abanyarwanda baba Queensland bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Queensland bahuriye mu Mujyi wa Brisbane, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyahurije hamwe abasaga 300 ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Queensland, Rénatus Mulindangabo, yabwiye Imvaho Nshya ko igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwabereye rwabereye muri Queensland University.

Habayeho umunota wo kwibuka no gucana urumuri rw’icyizere.

Mu butumwa bwahatangiwe, abana bavuze umuvugo basabye ko Isi itakongera gutererana ahantu hose hashobora kubera ubwicanyi ndekamare nk’ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati: “Abana bavuze uburyo Isi idakwiriye kurangara cyangwa ngo itererane nkuko yatereranye u Rwanda mu gihe Jenoside yabaga.”

Ubuhamya bwatanzwe na Bruno Iradukunda, umwanditsi w’igitabo ‘My Forgiveness Story’, yavuze uko Jenoside yabaye afite imyaka akaza kurokorwa n’umukozi w’iwabo.

Mu buhamya bwe yavuze ko mu gihe cy’Inkiko Gacaca ari bwo yaje kumva neza Jenoside icyo ari cyo n’uburyo ab’iwabo bishwe.

Iradukunda yavuze ko Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahisemo kubabarira, birinda kudaheranwa n’ibyabayeho.

Minisitiri w’iterambere rya Leta, Ibikorwa remezo n’igenamigambi, Fiona Simpson, yashimiye Umuryango w’Abanyarwanda wamutumiye, agaragaza ko ari ubwa mbere yumvise amateka ya Jenoside.

Yagize ati: “Nishimiye kuba nifatanyije namwe muri iki gikorwa numviyemo bwa mbere amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Birababaje cyane kuba Abanyarwanda baraciye mu bintu bikomeye gutya ariko bakaba bakomeye.”

Yavuze ko abagifite imvugo z’urwango, zihembera Jenoside bakwiye kwamaganwa. Ku rundi ruhande, Minisitiri Fiona yashenguwe n’amateka ashaririye Abanyarwanda banyuzemo.

Umuyobozi w’Inama y’Abanyafurika muri Queensland, Faysel Ahmed Selat, yavuze ko amateka y’Abanyarwanda yenda kumera nk’ayabo muri Somalia.

Yagize ati: “Ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda, ni ikintu kibabaje cyane ariko biranashimishije kubona aho u Rwanda rugeze. Ni igihe cyiza cyo kwigira ku Rwanda.”

Igikorwa cyo kwibuka muri Queensland cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda
Abana basabye Isi kutarebera ubwicanyi ndengakamere nk’uko yarebereye Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Bruno Iradukunda, umwanditsi w’igitabo ‘My Forgiveness Story’, yatanze ubuhamya mu gikorwa cyo kwibuka
Hacanwe urumuri rw’icyizere
Hakozwe urugendo rwo kwibuka rubera muri Queensland University
Rénatus Mulindangabo, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Queensland
Urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Queensland
Fiona Simpson, Minisitiri w’iterambere rya Leta, Ibikorwa remezo n’igenamigambi
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE