U Rwanda rurakira Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi, u Rwanda rurakira ku nshuro ya mbere Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) igamije guhindura isura y’Umugabane w’Afurika mu Isi yihuta mu rusobe rw’ibibazo.

Iyo nama y’Iminsi ibiri ibonwa nk’intangiriro y’urugendo rw’ingenzi rufite intego ihuriweho yo gutanga urubuga rw’ibiganiro bicukumbuye ku mbogamizi n’amahirwe Afurika ifite mu bijyanye n’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ISCA Amb. Lt. Gen. (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, yavuze ko iyo nama ya mbere ya ISA ari intambwe ikomeye mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano by’umutekano bigaragara hirya no hino muri Afurika.

Ati: “Binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye, ISCA yifuza gutanga umusanzu mu gushimangira ubumenyi ku bijyanye n’umutekano ku mugabane wacu, no gutangiza uburyo bushya bwo guharanira ituze n’iterambere rirambye ry’Afurika.”

Iyo nama ngarukamwaka iteranira i Kigali iritabirwa n’abaturuka mu bihugu birenga 70, ikaba ihuriza kandi hamwe abafata ibyemezo, imiryango mpuzamahanga n’iy’Akarere, inzobere mu bijyanye n’umutekano, abashakashatsi, amatsinda y’ubusesenguzi ndetse n’abikorera.

Ni inama izarangwa n’ijambo ry’ibanze, ibiganiro binyuranye mu matsinda, ndetse hazabaho n’amahirwe yo guhura no kuganira (networking).

Hateganyijwe kandi imurikabikorwa ryo guhanga ibishya mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi bizaturuka mu bihugu 12 bizitabira, ari byo u Rwanda, Misiri, u Bufaransa, Isiraheli, Kenya, Poland, u Burusiya, Slovakia, Esipanye, Switzerland, Turikiya na Uganda.

Iby’ingenzi bizaganirwaho bizibanda ku gushimangira ubushobozi bwa Afurika mu biganiro mpuzamahanga, kurwanya iterabwoba rikomeje kwiyongera, no gusesengura ingaruka z’amashyirahamwe y’abacanshuro.

Hazaganirwa kandi ku kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi mu gihe hiyongera ibibazo by’umutekano mu ikoranabuhanga, kunoza uburyo Afurika igaragazwa mu bitangazamakuru n’ingaruka z’imvugo ziyibeshyera, n’ibindi.

Ni Inama kandi isuzuma ahazaza h’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ndetse n’uburyo bwo kubaka icyizere mu ishoramari rikorwa hagati y’ibihugu by’Afurika.

Iyi nama izaba umwanya wo gutangiza ISCA nk’ihuriro ryoroshya ibiganiro bijyanye n’umutekano muri Afurika, kwimakaza imikoranire ndetse n’amahirwe yo gushaka ibisubizo bishya byibanda ku gukemura ibibazo by’umutekano byugarije Afurika.

Clotilde Mbaraga Gasarabwe, Umuyobozi Mukuru wa ISCA, yavuze ko iyo nama iziye igihe kuko Afurika ihanganye n’ibibazo by’umutekano, kimwe n’ibibera ku yindi migabane biyigiraho ingaruka.

Ati: “Turashaka kureba ku mpamvu shingiro z’umutekano muke muri Afurika, kandi tunarebe hakurya y’ubwo bushyamirane kubera ko rimwe na rimwe buterwa n’amahanga babwihisha inyuma bashaka imitungo kamere y’Afurika.”

ISCA ni n’Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda, ufite intego yo gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano Afurika ihura na byo, binyuze mu biganiro, ubufatanye, ubushakashatsi no gusangira ubumenyi.

ISCA iharanira guha ijambo Afurika mu biganiro by’umutekano ku Isi, gushyigikira uburyo bw’Afurika bwo gukemura amakimbirane, no gukomeza ubufatanye bw’uturere n’ibihugu byo kuri uyu mugabane mu bijyanye n’umutekano.

Madamu Gasarabwe yahamije ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira inama mpuzamahanga ya ISCA nk’igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umutekano muke ariko rukabisohokamo neza kubera imiyoborere myiza, icyerekezo n’ubunararibonye rwasigiwe n’amateka mabi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE