IBUKA yamaganye iyicwa ry’umukecuru warokotse Jenoside i Nyamasheke

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wamaganye wivuye inyuma ibikorwa bya kinyamaswa bikomeje gukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ubwicanyi bwakorewe Nyirangirinshuti Thérésie w’imyaka 67. 

Uyu mukecuru wari umupfakazi wa Jenoside wo mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe mu cyumba araramo yatemaguwe ku musaya w’ibumoso yanakaswe ijosi mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025. 

Hahise hafatwa abantu batandatu barimo uwitwa Nsabimana wigeze kumwiba inka akabanza kuyihakana bakayisanga mu cyumba aryamamo, n’uwitwa Théophile ikibazo cy’uburengere.

Umuryango IBUKA watangaje ko uyu mukecuru wari utuye mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke yishwe n’abataramenyekana, ariko wamagana ibyo bikorwa bya kinyamaswa byubasira abarokotse, unasaba iperereza ryimbitse. 

Mu butumwa uwo Muryango bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwagize buti: “Umuryango IBUKA wamaganye byimazeyo ibi bikorwa bya kinyamaswa  byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA irasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi, uwabigizemo uruhare wese, ubutabera bukamukanira urumukwiye.”

Umuryango IBUKA kandi wasabye buri wese ukirangwa n’ubugome guca ukubiri na bwo kandi uwinangiye agahanwa by’intangarugero. 

Umuryango IBUKA uti: “Nyakwigendera, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Abaturanyi b’uyu mukecuru bashenguwe n’uburyo yishwe nabi kandi yari umunyamahoro wabanagabna buri wese neza. 

Mukankusi Athanasie, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwakoze ubwo bugizi bwa nabi. 

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE