Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga barusha kurangiza imanza nyinshi ab’umwuga

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yakebuye abahesha b’inkiko b’umwuga ko bakwiye kwihatira kurangiza imanza ku gihe no kuzitangira raporo, kuko bigaragara ko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2025, imanza bazirangije kuri 40% mu gihe abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bazirangije kuri 72%.
Byagarutsweho na Gahongayire Miriam, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwegereza Ubutabera Abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, yateranye ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025.
Gahongayire yakebuye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ko bakwiye gushyira imbaraga mu gutanga raporo y’imanza bakemuye kuko byagaragaye ko zikiri ku rugero rwo hasi.
Yagize ati: “Raporo y’inyandiko mpesha zo kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2025, twasanze imanza mwarangije mwebwe Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, ziri ku mpuzandengo ya 40%, aho bigaragara ko mwakiriye inyandiko mpesha 1 540, mukarangiza 612.”
Yavuze ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga byagaragaye ko barangiza imanza ku bwinshi.
Ati: “Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga [Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Imirenge] baba bafite n’izindi nshingano zitoroshye, mu nyandiko mpesha zingana na 2 517, barangijwe 1 810, bingana na 72%.”
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Irambona Marie Lorence, yabwiye itangazamakuru ko inyandiko mpesha barangije zabaye nkeya, ari uko hari igihe cyageze MINIJUST igahagarika uburyo bwo gutanga raporo muri sisitemu.
Yagize ati: “Mu by’ukuri kuva tariki ya 24 Gashyantare uyu mwaka, ntabwo sisitemu ya ICMS twari twemerewe kuyikoreramo, yari irimo kuvugururwa, ubwo cyari igihembwe cya mbere cy’umwaka, twongeye kuyikoresha mu ntangiriro za Gicurasi.”
Ku rundi ruhande, umuhesha w’inkiko w’umwuga, Mihigo Safari we agaragaza ko n’abantu bishyuza hagamijwe kurangiza imanza bagira uruhare mu kuzitinza.
Yagize ati: “Iyo utangiye dosiye, uwo urimo kwishyuza, atangira inzira zo gutinza rwa rubanza, akajya kukurega. Agutsinze mu Rukiko rw’Ibanze, wamutsinda mu Rukiko Rukuru, akabona gutangira kwemera kwishyura, ibyo ni byo bitudindiza”
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Jean Aime Niyonkuru yavuze ko hari bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga badakangukira kurangiza imanza ngo batange raporo.
Yagize ati: “Imanza zirangizwa n’Abahesha b’Inkiko ariko ntibakurikize inzira zose, ngo bashyire muri sisitemu inyandiko zose, Minisiteri y’Ubutabera ikabona ko inyandiko mpesha zarangijwe ari nke.”
Me Niyonkuru yijeje ko uwashinzwe ubugenzuzi mu Rugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga agiye kugenzura itangwa rya za raporo z’imanza zarangijwe, harebwa niba abahesha b’inkiko barashyize muri sisitemu ibyo basabwa byose, uwo basanze atarabyubahirije ahagarikirwe sisitemu abanze abikore uko bikwiye.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Abahesha b’Inkiko b’umwuga bagera kuri 402, barimo ab’igitsina gore 130, n’ab’igitsina gabo 272.


