Kicukiro: Intwaza na Mutima w’Urugo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Intwaza zo mu Murenge wa Masaka na ba Mutima w’Urugo, abagore bahagarariye abandi mu Karere ka Kicukiro, bagiranye ibiganiro bahuriza ku kuba buri wese agize uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, itazongera kuba.
Babigarutseho ku Cyumweru taliki ya 6 Kamena 2022, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kuremera Intwaza mu Murenge wa Masaka.
Nyiranjishi Madeleine w’imyaka 74, avuga ko Jenoside yamutwaye abe.
Ubu aba wenyine mu Murenge wa Masaka. Agira inama abakiri bato kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose n’icyayaturukaho.
Yagize ati: “Ni ukwirinda amacakubiri ntimuvuge ngo aba ni aba n’aba ni na cyo cyatumye ahari na biriya biba, nuko bagize amacakubiri. Mwebwe nk’urubyiruko mugomba kumva ko muri bamwe”.
Mukantwari Adeline umuturanyi wa Nyiranjishi mu bo Jenoside yamutwaye, harimo abana be batandatu. Ahamya ko ibyo yabonye biremereye akavuga ko kubyirinda bigomba kuba inshingano ya buri wese.
Ati: “Kumva ko ushobora gufata umuhoro ugakubita undi umuhoro […] n’igitoki ugifata ukiramira ugafata igishangara ukiramira neza kugira ngo kidashwanyagurika ariko ukabona umuntu atemye undi?… ntibizongere”.
Avuga ko kera bavugaga ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, akavuga ko niba n’ubu ariko bimeze Imana yababarira abantu ibyo yabonye ntibizasubire.
Ba Mutima w’Urugo mu Karere ka Kicukiro bagaragaje ko gusura Intwaza no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, byabongereye kongera kuzirikana uruhare rwabo mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya yagize ati: “Ababyeyi ba kiriya gihe batanze ubutumwa bubi, umwana byamujyagamo yakureba akavuga ati uri iki akakugirira urwango kandi muri abana, yarabitojwe n’ababyeyi be.
Nk’ababyeyi dufite inshingano zo guhugura abana bacu tubyara kugira ngo batazagera muri ako kaga nkako twahuye na ko”.
Akomeza avuga ko inshingano za mbere z’ababyeyi ari ukuganiriza abakiri bato, bakababwira icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo iyo abana batamenye icyabiteye bituma batabasha kubyumva.
Mukarwego Umuhoza Immaculée uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro avuga ko nka ba Mutima w’urugo kwibuka ndetse no kuganira n’Intwaza bigamije kwibukiranya uruhare rwabo nka ba Mutima w’urugo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Iyo duhagurutse tukaza nk’ahangaha Kwibuka ni ukugira ngo tubonemo inyigisho ivuga ngo mu rugo tuganira iki? Tuganiriza abana bacu iki? Ese koko turi umutima? Turashaka kuba Mutima w’Urugo nyawe, tugatanga inama nziza zubaka Igihugu”.
Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, avuga ko uruhare rwa mutima w’urugo mu kubaka umuryango uzira amacakubiri watanga umusaruro wifuzwa habayeho ubufatanye bwa buri wese.
Ati: “Ni ugukomeza gutoza indangagaciro z’umuryango ariko birumvikana ntabwo babikora bonyine tugomba kubifashwamo n’abo twashakanye, tugomba gushyira hamwe mu muryango urugo rukunga ubumwe”.
Muri iki gikorwa abagore bahagarariye abandi by’umwihariko mu Nzego z’ibanze bibukijwe gukomeza kugira inshingano zo kuba isoko y’ubumwe mu muryango.
Ba Mutima w’Urugo mu Karere ka Kicukiro banaremeye Intwaza barabambika ndetse babaha n’ibibatunga mu gihe kirekire.



