Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka Abanyarwanda banyuzemo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye ikiganiro abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard bari mu ruzinduko mu Rwanda, abasobanurira amateka akomeye Abanyarwanda banyuzemo.

Ibiro by’Umukuri w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yabwiye abo banyeshuri ko Abanyarwanda bahisemo guhangana n’ibibazo byabo mu buryo bwabo.

Umukuru w’Igihugu yababwiye ko bahisemo kwerekeza amaso ku bibakwiye kandi byingenzi ndetse ko ubu Abanyarwanda bunze ubumwe.

Yagize ati: “Amateka akomeye Abanyarwanda banyuzemo, ntabemerera guteta cyane ko nta na byinshi bihari byatuma bateta, amahitamo yonyine bari bafite, yari ukongera kwisuganya bakiyubaka.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bafite uko bakemura ibibazo byabo cyane ko babikora bumva abo bari bo, abo bashaka kuba bo ndetse n’aho bashaka kujya.

Amafoto: Village Urugwiro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE