Imihanda y’Umujyi wa Nyagatare yuzuye itwaye miliyari 18 Frw

Abatuye mu Mujyi wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, bishimira ko imihanda ireshya na kilometero 25.5 yubatswe mu Mujyi wa Nyagatare yatwaye miliyari zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda yaborohereje imibereho n’imikorere, n’isura y’umujyi irushaho kuba nziza.
Bavuga ko batangazwa n’iterambere ribageraho ririmo gukorerwa imihanda ya kaburimbo ihuza za karitsiye, aho yageze hose ubutaka bwabo bukaba bwarongereye agaciro ku buryo bufatika.
Twagira Innocent wo mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko mbere y’uko imihanda itunganywa, hari aho abantu batinyaga gutura kubera ko kuhagera byari ingorabahizi.
Twagira ati: “Ibibanza nta gaciro byari bifite, imihanda na yo yari mibi cyane maze abantu bagatinya kuzanamo ibinyabiziga byabo ngo bitahangirikira bigatuma bahora mu igaraje. Ubu hari itandukaniro rinini; imodoka zariyongereye, abantu barahimukira n’abashoramari baza ari benshi.”
Akomeza avuga ko mu myaka ya za 1995 kuzamura, Nyagatare yari ifite agakaburimbo kamwe kameze nabi gaturuka i Ryabega kakagera kuri Rompuwe (rond-point) yo mu Mujyi wa Nyagatare.
Ati “Nyagatare yagerwagamo n’agakaburimbo gato bashamikiye ku muhanda munini wa Ryabega- Kagitumba kagarukiraga hariya haruguru y’Umuvumba. Ubu abaturage turishimira iterambere rigaragara mu bwiyongere bw’ibinyabiziga, inzu z’ubucuruzi ndetse n’imiturirwa, aho isura y’umujyi yahindutse ku buryo bugaragarira buri wese”.
Uwitwa Kansiime na we avuga ko amaze igihe kinini atuye muri uyu mujyi, ubu akaba ari bwo atangiye kubona abantu babyaza umusaruro inzu zo mu Mujyi wa Ntagatare.
Ati: “Inzu zakodeshwaga amafaranga 15.000 mu myaka 30 ishize ubu ziri gukodeshwa 200.000, bitewe n’aho ziherereye. Ibi bigaragaza uburyo iterambere ry’imihanda ryahinduye ubukungu bw’abaturage mu Mujyi n’iry’Akarere muri rusange.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, ashimangira ko imihanda yahinduye isura nshya Umujyi n’Akarere mu buryo bugaragara.
Ati: “Icyo iyi mihanda dufite mu mujyi wa Nyagatare yahinduye ni uko twari dufite ahantu hadatuwe, none ubu abantu bafite inyota yo kuhatura no kuhubaka inzu z’ubucuruzi ndetse n’imiturirwa. Ku buryo bigenda bikurura n’abatuye mu yindi mirenge n’utundi Turere kuza muri Nyagatare.”
Yongeraho ko uretse imihanda, hari n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi byatangiye kubakwa cyangwa se byarangiye nk’ikibuga cyiza cy’umupira w’amaguru, ikigo cy’urubyiruko cyuzuye kigezweho, amashanyarazi amurikira imihanda n’ibindi bikorwa remezo, byose bikaba biri mu guharanira iterambere ry’Umujyi.
Imihanda yubakwa muri uyu Mujyi wa Nyagatare imaze gutwara ingengo y’imari ya miliyari 18 na miliyoni 613 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo guteza imbere imijyi yunganira Kigali.
Umujyi wa Nyagatare, ukomeje kwaguka mu bikorwa remezo, uretse iyo mihanda abakozi b’Akarere barimo gukorera mu nyubako nshya ijyanye n’igihe.


