Ngororero: Bubakiwe Isoko ry’amatungo magufi rya miliyoni 70 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abacuruzi b’amatungo magufi mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero, baravuga imyato isoko ry’amatungo magufi rya Ngororero bubakiwe ryuzuye ritwaye miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bavuga ko iryo soko ryabakijije byinshi kuko mu gihe ritari ryakubatswe, amatungo yabo yabacikaga akajya konera abaturage, ndetse n’andi akajya muri kaburimbo akaba yateza impanuka.  

Ni isoko rubatswe mu mwaka wa 2022 ku nkunga y’umushinga PRISM uteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, ku bufatanye n’Akarere ka Ngororero.

Bararwerekana Philippe, umwe mu bacuruzi b’amatungo magufi, yagize ati: “Iri soko ryaradutabaye cyane, ubundi amatungo yaraducikaga akajya mu myaka y’abaturage hano. Ugasanga turahora mu makimbirane, ubundi amatungo yacu urabona ko riri neza neza ku muhanda akirohamo ugasanga amwe barayagonze ubu rero isoko rirazitiye nta kibazo.”

Kabasinga Julienne ni umucuruzi w’inkoko muri iri soko rya Ngororero, avuga kubaka isoko byahinduye imibereho yabo.

Yagize ati: “Kuri ubu isoko bararizitiye amatungo ntagisohoka uko yiboneye, ikindi kiza cyane ni uko tutakinyagirwa kuko rirasakariye, iyo imvura iguye turugama ryari rikenewe kuko hari bamwe bajyaga bahaburira amatungo yabo kuko hari ubwo ihene yagucikaga wayikurikira ugasanga bamwe mucuruza hamwe batari inyangamugayo itungo ryawe baryibye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine, na we ashimangira ko iryo soko riri mu byari bikenewe ku bacuruzi b’amatungo magufi.

Yagize ati: “Ririya soko ry’amatungo rya Ngororero riri mu Murenge wa Kabaya, ryubatswe ku bufanye n’Umushinga PRISM, Akarere katanze ubutaka bwo kubakaho PRISM iraryubaka. Ryari rikenewe cyane kuko ubu bacuriza mu mutekano usesuye kandi n’amatungo yabo arabungwabungwa, byatumye hinjira umusoro, ikindi ni uko batagikora ingendo ndende bajya mu masoko y’amatungo kure.”

Umushinga PRISM uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), ukaba waragizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi, ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi  (RAB).

Umushinga PRISM mu karere ka Ngororero wubatse isoko ry’amatungo, ivuriro ry’amatungo magufi, ibagiro ry’ingurube n’ibindi ukaba waratanze inkoko 17.770 ku miryango 1.777, ingurube 664 ku miryango 453, ihene 1332 ku miryango 666, hatanzwe ibigega bifata amazi ku nzu, imirasire n’ibindi.

Abacuruzi b’amatungo kabaya bavuga ko atakibacika ngo yonere abaturanyi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE