The Ben yahumurije Yampano wabengutse umugore we

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben cyangwa Tiger, yahumurije Yampano uherutse gutangaza ko yakunze umugore we Pamela akagera n’aho amuboloka (block).

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’idege cya Entebbe, mu gitondo cy’itariki ya 15 Gicurasi 2025.

Ubwo yari abajijwe icyo yavuga ku bwoba Yampano yatewe no kuba yaravuze ko akunda Pamela, The Ben yavuze ko akwiye gushira impungenge.

Ati: “Yampano ni murumuna wanjye ndamukunda cyane, dufitanye n’imishinga izaza mu minsi iri mbere, ariko kuri iyo ngingo ntagire ubwoba ni ukuri.”

Ibyo kuba Yampano yarigeze kubenguka Uwicyeza Pamela, yabigarutseho mu kiganiro yakoze tariki 05 Gicurasi 2025 ubwo yari abajijwe niba yarigeze akunda umwe bakobwa bazwi mu Rwanda.

Icyo gihe yagize ati: “Nari ngiye kumuvuga ariko naba niteranyije. Nigeze gukunda umugore wa The Ben cyane kugera aho muboloka (block). Sinzi niba uri kumva icyo kintu. Kugera aho muboloka nkavunga nti uyu muntu sinshaka kuzongera kumureba.”

Mu gihe Yampano amaze kwivamo akavuga amarangamutima yagize kuri Uwicyeza yaketse ko bishobora kumuteranya n’inshuti ye, The Ben yavuze ko adakwiye kubigiraho ikibazo kuko amufata nka murumuna we.

Ubwo yageraga muri Uganda, The Ben yabajijwe impamvu yahisemo guherekezwa n’abahanzi bakizamuka mu Rwanda barimo Element Eleeeh, Kevin Kade hamwe na Dj Flix, asubiza ko ari mu buryo bwo kwagura umuziki nyarwanda.

Ati: “Ndatekereza ari mu rwego rwo kugira ngo tuzamure ibikorwa byacu tubigeze kure kandi tudasize barumuna bacu, ubutaha bizaba n’abandi, gutyo gutyo. Ndatekereza ko ari cyo gihe cyo gushyira hamwe tugakorana, kuko buje imwe ntabwo yacana urumuri rugari.”

The Ben yagiye aherekejwe n’abarimo abahanzi n’abanyamakuru, bikaba biteganyijwe ko igitaramo cyamujyanye cyo kumvisha abakunzi be Alubumu ye, kizaba ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 muri Kampala Serena Hotel.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE