Chris Brown afungiwe mu Bwongereza

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi Christopher Maurice Brown uzwi nka Chris Brown, yatawe muri yombi ubwo yari mu Bwongereza, akurikiranyweho icyaha amaze imyaka ibiri akoze kuko yagikoze mu 2023.

Bivugwa ko uyu muhanzi, akurikiranyweho gukubita umuntu icupa ubwo yari mu kabyiniro Mujyi wa Manchester mu 2023.

Ikinyamakuru Sound of Africa gitangaza ko Chriss Brown yatawe muri yombi tariki 15 Gicurasi 2025 asanzwe kuri Hoteli The Lowry, yari acumbitsemo.

Polisi yatangaje ko uwo muhanzi yageze i Manchester ku mugoroba wo kuwa 14 Gicurasi, agatabwaa muri yombi kubera ikirego cyatanzwe n’uwitwa Abraham Diaw wavuze ko icyo cyaha yagikoze tariki 19 Gashyantare 2023.

Abraham Diaw asanzwe akora akazi ko gutunganya indirimbo ariko akaba atuye mu Bwongereza ari na ho Chriss Brown afungiwe.

Abraham Diaw ashinja Chriss Brown kumukubita icupa mu mutwe inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye, ubwo bari bahuriye muri ako kabyiniro.

Uwareze akaba yarasabye urukiko ko Chriss Brown yamwishyura amafaranga y’indishyi y’akababaro agera kuri miliyoni 16 z’amadolari y’Amerika.

Chris Brown atawe muri yombi mu gihe yiteguraga gukora ibitaramo bizenguruka Isi, bigomba gutangira muri Kamena.

Ni ibitaramo biteguza Alubumu nshya bikazahuzwa no kwishimira imyaka irenga 20 amaze mu muziki.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE