Rutsiro: Ingurube zisaga 5000 zirakingirwa indwara ya Muryamo

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, hatangirijwe ku rwego rw’igihugu ubukangurambaga bwo kumenyekanisha gahunda yo gukingira ‘ingurube urukingo rw’indwara ya Muryamo izwi nka Rouget.
Bitaganyijwe mu Karere ka Rutsiro hazakingirwa ingurube zisaga 5.000 muri iki gikorwa cyatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (FAO).
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ubworozi muri RAB Dr. Ndayisenga Fabrice, avuga ko ingurube ziri muri gahunda y’ubwoko bw’amatungo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishishikariza Abanyarwanda korora kugira ngo bivane mu bukene hazamurwe n’ingano y’imyama zikenerwa mu Gihugu.
Akomeza avuga ko bakoze isesengura bagasanga hari uburwayi bwa Muryamo bwibasira ubworozi bw’ingurube aho ku mwaka hapfa asaga 15.000 bikadindiza iterambere ry’ubu bworozi.
Dr. Ndayisenga agira ati: “Indwara ya Muryamo mu ngurube yabayeho kuva kera aborozi bakajya bataka bavuga ko bavura ingurube zikanga zigapfa bakatubaza icyo twabafasha.”
Akomeza avuga ko a mu myaka itatu ishize bazanye urukingo rurinda ingurube kurwara Muryamo, hakaba harashyizwe imbaraga mu kugira ngo aborozi barumenye.
Agira ati: “Turashishikariza aborozi b’ingurube ukumenya ko runo rukingo ruhari. Mbere twari mu ngamba zo kuvura ariko zigapfa, bavuga ngo urukingo ruzabageraho ryari ubu turagira ngo tubamenyeshe ko urukingo ruhari.”
Avuga ko urwo rukingo ruterwa ingurube zigeze igihe cyo kubangurirwa no kubyara, urushaka aho yaba ari mu gihugu arutumiza muri RAB rukamugezaho, cyangwa akanyura kuri veterineri wo ku Murenge akarumuzanira.
Dr. Ndayisenga yongeraho ko n’utudege tutagira abapilote tuzwi nka drone dusanzwe tujya amaraso kwamuganga, twifashishwa mu gukwirakwiza izo nkingo rwongera ubudahangarwa bw’umubiri w’ingurube kuri iyi ndwara izibasira cyane.
Munguamurinde Marigarita ukorera ubworozi bw’ingurube mu Murenge wa Kivumu, Akarere aka Rutsiro, avuga ko indwara ya Muryamo ari icyorezo kuko iyo igeze mu bworozi bw’ingurube zose zishira.
Aragira Ati: “Kuboneka k’ururu rukingo rwose ibi bintu byaradushimishije nk’aborozi b’ingurube, iyo ndwara iyo igeze mu ngurube irazica ikazimaraho, tugize amahirwe kuko nkubu badukingiriye amatungo yacu ntabwo zishobora kurwara.”
Akomeza avuga ko bigeye gufasha amatungo yabo kororoka umusaruro ukiyongera.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Emmanuel Uwizeyimana, avuga ko muri aka Karere habarurwa ubworozi bw’ingurube zirenga 25.300.
Yahamije ko iki gikorwa cyo gukingira ingurube ari inyungu ikomeye cyane ku iterambere ry’ubu bworozi mu Karere, ashishikariza aborozi gushyira imbaraga mu gufata neza ayo matungo atanga umusaruro.






