Karenzi na Régis baraganisha ku gukora ibyaha – Dr Murangira

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko imvugo zimaze igihe zigaragazwa n’abanyamakuru Muramira Régis na Sam Karenzi ziganisha gukora ibyaha.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025.
Dr Murangira yabwiye itangazamakuru ko aba banyamakuru bwakwiye guhagarika imvugo zurwango kuko zimaze kurambirana.
Yagize ati: “Turarambiwe, turarambiwe tumaze kubihaga.”
Yavuze ko uretse gutandukira, aba banyamakuru bakoresha imvugo zikakaye kandi zihembera urwango hagati yabo ndetse n’ababakurikira zinashobora kubaviramo ibyaha.
Ati’’ Murekeraho, abantu barambiwe amatiku mwirirwamo. Impamvu tubivuga barimo gusatira umurongo wo kujya gukora ibyaha’’.
Yakomeje avuga ko uru rwego rwasaze imvugo z’abanyamakuru zishingiye ku makimbirane yabo baziranyeho nk’abantu bakoranye.
Mu bihe bitandukanye humvikanye guterana amagambo gukomeye hagati ya Muramira Régis ukorera FINE FM na Sam Karenzi wa SK FM bombi bashinjanya gusenya umupira w’amaguru w’u Rwanda bagendeye ku nyungu zabo bwite.
Abo bakoranye kuri FINE FM mu kiganiro cy’imikino, ariko bombi baza gutandukana Karenzi agiye gushinga iye.
Gutandukana kwabo ntikwagenze neza kuko batari bagihuza ku ngingo zimwe na zimwe zirimo iz’imiyoborere mishya ya Rayon Sports.
