Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yakoze ubukwe

Judith Niyonizera wahoze ari umugore wa Safi Madiba, yakoze ubukwe na King Dust bamaze igihe bakundana.
Uyu mugore yabitangarije abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko igihe cyose Imana iba igufitiye ibyiza.
Yanditse ati: “Iyo Igutindije iragutegera.” Biravugwa ko imihango y’ubukwe bw’abo bombi, yabereye muri Canada mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi.
Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’igihe kigera mu myaka ine bakunda kuko umubano wabo watangiye kuvugwa mu 2021, baza kwibaruka imfura yabo mu 2023.
Judith Niyonizera yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda ubwo yari mu munyenga w’urukundo na Safi Madiba wabarizwaga mu itsinda rya Urban Boys nyuma bakora ubukwe mu 2017.
Umubano wabo wajemo agatotsi iby’urukundo rwabo birayoyoka, buri wese afata inzira ye gusa amategeko ashyiraho akadomo mu 2023, ubwo bahabwaga gatanya.

