BAL 2025: Byinshi ku makipe azahatana na APR BBC muri Nile Conference

Amasaha arabarirwa ku ntoki abakunzi ba basketball bakerekeza muri BK Arena, ahazabera imikino y’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) mu itsinda ryiswe Nile Conference kuva tariki 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025.
Iyi mikino izitabirwa n’amakipe ane ari yo APR BBC yo mu Rwanda, Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made By Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ibigwi n’amanteka by’aya makipe ari muri iri tsinda ndetse n’ibyo kuryitegamo.
Al Ahli Tripoli
Al Ahli Tripoli BBC ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Libya yashinzwe mu 1950. Ni yo ikipe ya kabiri muri Libya imaze kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona (8) harimo n’icy’umwaka ushize wa 2024 cyayihaye itike yo guhatanira itike ya BAL 2025.
Mu mukino irindiwi yakinnye mu gushaka itike ya BAL nta n’umwe yatsinzwemo.
Iyi kipe igiye kwitabira BAL ku nshuro ya mbere, yaguze abakinnyi bakomeye barimo Umunya Senegal Jean Jacques Boissy usazwe ukinira REG BBC yo mu Rwanda, Abanyamerika babari barimo Troy Baxter Jr, Jaylen Adams n’abandi basazwemo barimo Mohamed Al-Saadi, Nassim Bedrush.
Iyi kipe itozwa na Fouad Bou Chakra ukomoka muri Libya


Made By Basketball (MBB)
Made By Basketball ibarizwa mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, yashinzwe mu 2010 n’itsinda ryabahoze ari abakinnyi.
Iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu 2024 ndetse yegukana igikombe cya shampiyona.
Made By Basketball ni yo kipe ya gatatu yo muri Afurika y’Epfo igiye gukina BAL nyuma Cape Town Tigers na Jozi Nuggets.
Iyi kipe itozwa Umunyamerika Sam Vincent wakinnye muri NBA ndetse ayegukana mu 1986, yatoje amakipe y’ibihugu birimo ya Afurika y’Epfo na Nigeria.
Mu bakinnyi bashya yongeye muri iyi mikino barimo Umunyafurika y’Efo, Center Nkosinathi Sibanyoni ukina nk’umu wakiniye FUS Rabat muri BAL 2024.

Nairobi City Thunder
Nairobi City Thunder yo muri Kenya ihereye mu Mujyi wa Shauri Moyo wengeranye n’Umurwa Mukuru Nairobi, yatangijwe n’Umuryango National Shooting Sports Foundation mu 1998 yitwa NSSF Stars, mu 2010 yishatsemo ubushobozi ihindura izina yitwa Nairobi City Thunder.
Ni ikipe ikomeye muri Kenya kuko imaze kwegukana igikombe bya shampiyona birimo (2000 na 2001).
Mu 2024 yazamutse mu cyiciro cya mbere muri Kenya ndetse yegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe.
Iyi kipe itozwa n’Umunyamerika Robert Frank Bradley ni yo ya mbere yo muri Kenya igiye kwitabira BAL kuva yatangira mu 2020.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, yaguze abakinnyi bashya barimo Uchenna Iroegbu ukomoka muri Nigeria akaba yarakiniye SLAC yo muri Guniea muri BAL 203, Umunyamerika, Will Davis n’umunyasantafurika Evans Ganapamo wakiniye Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.


APR BBC
Ni ku nshuro ya Kabiri iyi kipe y’ubukombe mu Rwanda igiye kwitabira iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya gatanu.
Mu mwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi cyane muri iri rushanwa, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali ariko kuri iyi nshuro intego ari ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.
Ikipe y’Ingabo imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda inshuro 15 kuva yashingwa mu 1993.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino iyi kipe yaguze abakinnyi benshi barimo Abanyamerika bariri, Chasson Randle, Noel Obbadiah wongeye kugaruka, na Dane Miller Jr.
Hari kandi Umunya-Senegal Youssoupha Ndoye n’Umunya-Mali Aliou Diarra ndetse n’Abanyarwanda beza nka William Robeyns, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ntore Habimana, Axel Mpoyo, Uwitonze Justin, Dylan Kalecyezi Schommer na Dick Sano Rutatika.
Muri rusange iri tsinda rizakinwa n’abakinnyi 52 baturutse mu bihugu 11 byo ku migabane itandukanye y’Isi.


Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere tariki ya 17 Gicurasi
Made by Basketball (MBB) izahura na Al Ahli Tripoli saa 14: 30;
APR BBC izahura na Nairobi City Thunder saa 17: 30
Kugeza ubu amakipe yamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma iteganijwe kuva ku wa 26 kugeza 14 Kamena ni Al Ittihad (Egypt), Rivers Hoopers (Nigeria), US Monastir (Tunisia), Petro de Luanda (Angola) na Kriol Star (Cap-Vert).
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.
