Abangavu b’u Rwanda basezereye Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 20 yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025, kuri Kigali Pele Stadium.
U Rwanda rwatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.
Umukino watangiye utuje cyane, umupira ukinirwa cyane hagati mu kibuga nta kipe ibona uburyo bufatika imbere y’izamu.
Ku munota wa 21, ikipe ya Zimbabwe yabonye Coup Franc nziza yatewe na Bethel Kondo ariko umuyezamu Maombi Joana umupira uwufata neza.
Zimbabwe yakomeje kugerageza gukomeza gusatira izamu ry’u Rwanda ariko ubwugarizi buyobowe na Niyubahwe Amina bukomeza kwihagararaho.
Ku munota wa 42, Amavubi yashoboraga gufungura amazamu ku mupira uteretse watewe na Uwase Fatina, umunyezamu wa Zimbabwe Cotlda Chilinda akuramo umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu igice cya kabiri, Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yakomeje gusatira ishaka igitego cyari kuyifasha gukomeza ariko ubwagarizi n’umunyezamu bakomeza kwitwara neza.
Ku munota wa 66, Gikundiro Skolastique yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Zimbabwe ahaye umupira mugenzi we Gisubizo Claudette umupira awutera hanze gato y’izamu.
Ku munota wa 69, Maombi Joana yarokoye u Rwanda nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye ryatewe na Bethel Kondo ku mupira uteretse.
Ku munota wa 85, Gisubizo Claudette yatsindiye u Rwanda ariko umusifuzi wo kuruhande agaragaza ko yaraririye.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura, u Rwanda rusezerera Zimbabwe ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Nyuma y’umukino, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, yahaye agahimbazamusyi ka miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahura na Nigeria mu ijonjora rya Kabiri muri Nzeri 2025.


