RwandAir igiye kwagurira ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 14, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yatangaje ko igiye kwagura ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, nk’inzira nshya igamije guteza imbere ubukungu bwayo no kongera ibyerekezo by’indege muri Afurika.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, mu Nama ya 13 y’Abafatanyabikorwa mu by’indege hamwe n’Inama ya kabiri Nyafurika ku mutekano n’imikorere y’indege (African Aviation Safety and Operations Summit – AASOS 2025), iri kubera i Kigali.

Iyi nama yahurije hamwe abarenga 400 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyapolitiki, igamije kurebera hamwe amahirwe y’izamuka ry’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika, gukemura ibibazo birwugarije, no kubaka ubufatanye bufite ireme mu ruganda rw’ubwikorezi bwo mu indege.

Makolo yavuze ko RwandAir ikomeje kwagura ibikorwa byayo binyuze mu gutangiza ingendo nshya zijya ahantu hatarakoreshwaga cyane, hagamijwe gukomeza guhuza u Rwanda n’andi masoko mashya.

Mu rwego rwo gufasha abagenzi kugera kure ku mugabane no hanze yawo, yavuze ko hagiye gutangizwa ingendo zitaziguye zerekeza i Mombasa muri Kenya ndetse na Zanzibar, nk’amwe mu masoko mashya RwandAir igiye kwinjiramo.

Yagize ati: “Ibi byose ni mu rwego rwo kugerageza gusimbura igihombo twahuye na cyo nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifunze ikirere cyayo ku ndege zose ziva cyangwa zijya i Kigali. Ni ibintu bibabaje kuba politiki yinjira mu mikorere y’urwego rw’indege, ariko turimo kugerageza kubyitwaramo neza.”

Yavuze ko bimwe mu byerekezo by’ingendo nka Brazzaville, Abuja, na Cotonou bagombaga kubihagarika kuko ingendo za RwandAir zari zarabaye ndende cyane.

Yongeyeho ati: “Turi gushyira ubushobozi bwacu mu ngendo zo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika, aho turi kongerera ingendo, ndetse no gutekereza ku mirongo mishya. Iya hafi ije ni Mombasa na Zanzibar.”

RwandAir ikomeje gushyira imbere isoko ry’Afurika kugeza igihe ikibazo cy’ikirere cya DR Congo kizakemukira.

Kugeza ubu, RwandAir ikorera ingendo ahantu 107 hatandukanye, harimo iz’ako kanya n’izibinyujije mu bufatanye n’andi masosiyete y’indege (codeshare agreements).

Gushyira imbere ikoranabuhanga

Yvonne Makolo yanagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga mu kunoza serivisi zitangwa ku bagenzi.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga rikomeza guhinduka, ariko kuri twe, ni urugendo rutarangira. Tureba uburyo umugenzi ashobora gutembera neza kuva atangiye kugura itike, kugera ku kwinjira mu ndege no kugera aho ajya.”

Yavuze ko bamaze gutangira uburyo bwo kwikorera serivisi (self-service automation), ariko hari byinshi bikiri mu igenamigambi, birimo nko kunoza uburyo serivisi zitangwa ku bakira abakiliya.

Kugabanya ibiciro

Ku bijyanye n’ibiciro bihanitse by’ingendo, Makolo yavuze ko gukora ubucuruzi mu rwego rw’indege muri Afurika bigihenda cyane kurusha ahandi ku Isi, kubera impamvu zirimo igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kiri hejuru, imisoro itandukanye, amafaranga acibwa ku bibuga by’indege, ibiciro byo kubungabunga indege, n’amafaranga yo kuguruka mu kirere cy’ibindi bihugu (overflight fees).

Yagize ati: “Turi kuganira n’abayobora ibibuga by’indege na za Guverinoma kugira ngo ibyo tudafiteho ubushobozi bihinduke, ariko natwe turi gukora ibishoboka byose ngo tugabanye ibiciro.”

Yavuze ko harimo no guhindura uburyo indege ziguruka kugira ngo zigabanye ikoreshwa rya lisansi, ndetse no kugabanya ubwoko bwinshi bw’indege kugira ngo hagabanywe umubare w’abapilote n’abatekinisiye bakeneye.

Yagize ati: “Turi gushyiraho ingamba nyinshi kugira ngo tugabanye igiciro cy’ingendo, bityo n’itike ibe yorohereza abagenzi. Haracyari byinshi byo gukora kandi bisaba kubikora vuba.”

RwandAir ifite intego yo kongera indege zayo inshuro ebyiri mu myaka itanu, iva ku ndege 14 ifite ubu.

Mu mwaka wa 2023, RwandAir yinjije miliyari 620.6 z’amafaranga y’u Rwanda, ivuye kuri miliyari 341 mu 2022, bingana n’inyungu ya 82% mu mwaka umwe.

Iri zamuka rikomeye ryakurikiye imyaka igoye, aho amafaranga yinjizwaga yagabanutse akava kuri miliyari 334 mu 2019 akagera kuri miliyari 300 mu 2020, hanyuma aba miliyari 271 mu 2021.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 14, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE