Australia: Bamaganye abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku wa Gatandatu talik iya 4 Kamena 2022, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta zitandukanye zo muri Australia bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamagana abahakana n’abapfobya iyo Jenoside bagamije kugoreka amateka.

Uwo muhango wabereye i Sydney watangijwe n’Urugendo rwo Kwibuka, abitabiriye bakomereza kuri Kaminuza Gatolika ya Australia, ahabereye ibindi bikorwa byabanjirijwe n’umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abana bato bahawe urubuga rwo gusangiza bakuru babo ndetse n’ababyeyi ibitekerezo byabo ku gisobanuro cyo kwibuka n’icyo bivuze kuri bo, hakurikiraho igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere rushushanya imbere harushijeho kuba heza.

Aubert Ruzigandekwe, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye muri Leta ya Tasmania, yasangije abitabiriye ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside n’uko yaje kurokorwa n’Inkotanyi.

Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi ba Kaminuza Gatolika ya Australia (Australian Catholic University/ACU), abarimu muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Sydney, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse muri Leta ya New South Wales no mu zindi Leta zirimo Tasmania, Queensland, Perth na Melbourne.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi n’Ubugeni muri ACU Dr. Monica Wong, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yashimiye Umuryango Nyarwanda utuye muri Leta ya New South Wales wateguye gahunda yo kwibuka, ashimangira ko iyo Kaminuza itazahwema kubashyigikira, agaragaza n’icyifuzo cya Kaminuza cyo gushyira uyu muhango ku munsi umwe muri za koleji zayo zose zo muri Australia.

Dr. Narelle Fletcher wigisha muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Sydney, akaba n’umushakashatsi w’inararibonye kuri Jenoside, yatangaje ubushakashatsi bwe bushya ku rugamba rw’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia Jean de Dieu Uwihanganye, yashimiye abitabiriye uyu muhango wo guha icyubahiro abasaga miliyoni bambuwe ubuzima mu gihe cy’iminsi 100, bifatanyije n’abarokotse imbonankubone babahumuriza nyuma y’imyaka ibiri ishize uyu muhango ubera ku ikoranabuhanga.

Yashimye kandi itsinda ryateguye uwo muhango w’agaciro gakomeye ku Banyarwanda ndetse no ku muryango mpuzamahanga muri rusange.

Amb. Uwihanganye yavuze ko nubwo hakorwa ibishoboka byose mu gusigasira amateka ya Jenoside no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi, abakoze Jenoside bahungiye mu bihugu bitandukanye, bafatanyije n’ababashyigikiye bose, bakomeje umugambi wabo wo gushaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko ibyo babikora binyuze mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyobya Isi ku mateka y’ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda. Nyuma yo kunanirwa gutesha agaciro Jenoside yabaye Isi yose ireba, bayobotse inzira yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri, aho bamwe bagwa mu mutego w’icyo kinyoma gitindi.

Yakomeje avuga ko mu gihe u Rwanda ruhamagarira Isi yose kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, hari abibeshya bagatekereza ko ubwo ari ubukangurambaga bukorwa mu nyungu za Politiki.

Ati: “Mu gihe duhamagarira Isi yose kugira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, bamwe bashobora kwibeshya ko ari ubukangurambaga bwa Politiki ariko guhakana Jenoside, udashobora gutandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ni bibi cyane kuri iyi Si yabaye nk’umudugudu. Ikibaye ku nguni imwe y’Isi, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kikugiraho ingaruka nubwo cyaba kibereye mu bilometero ibihumbi n’ibihumbi.”

Yasobanuriye abitabiriye umuhango ko Leta y’u Rwanda yaharaniye kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, binyuze mu guhuriza buri wese mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ari na ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu gukumira umuntu uwo ari we wese washaka gusubiza Igihugu mu mateka mabi.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yatanze byinshi kubaka urwo rugendo, by’umwihariko binyuze muri gahunda zitandukanye nka “Ndi Umunyarwanda” ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda aho kubakira imibereho ku moko n’irindi vangura iryo ari ryo ryose.

Yasoje ijambo rye ashimangira ko kuri ubu Abanyarwanda badashobora kongera gusubira mu mikino ya Politiki y’ivangura yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka nyinshi zizamara ibinyejana n’ibinyejana.

Yavuze ko kwibuka bizakomeza guhererekanywa uko  ibisekuru bisimbura ibindi bisekuru, kugira ngo amashami yashibutse ku Rwanda atazongera kugwa mu mutego nk’uwo abakurambere babo baguyemo bahembera urwango, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Ernest Rugwizangoga says:
Kamena 8, 2022 at 3:59 am

Mukomere. Mukomereze aho rwose. Muhangane nizo nterahamwe

Ernest Rugwizangoga says:
Kamena 8, 2022 at 4:01 am

Izo nterahamwe zatumaze ntizizatsinda

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE