Cassie Ventura yashyizwe mu batangabuhamya bashinja P.Diddy

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Imigambi ya P Diddy n’abamwunganira yaburijwemo, Cassie Ventura bashakaga kugaragaza nk’utarahohotewe ashyirwa mu batangabuhamya bashinja uwo muraperi. 

Tariki 11 Gicurasi 2025, ni bwo ikinyamakuru Pagesix cyatangaje ko mu rwego rwo kwirwanaho, abunganira P’Diddy mu mategeko bateganya kugaragaza ko umubano we na Cassie warimo urugomo ku mpande zombi, bakaba baranafatanyije mu byakozwe byose kugira ngo Cassie Ventura akurwe mu batangabuhamya.

Urubanza rwa P Diddy rwatangiye ku mugaragaro tariki 12 Gicurasi 2025, mu rukiko rwa Manhattan i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Abarimo Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa P Diddy batanga ubuhamya bumushinja burimo ibiteye isoni akekwaho.

Mbere y’uko urwo rubanza ruburanishwa habanje gutoranywa inyangamugayo 12 zirimo abagabo 8 n’abagore 4 hamwe n’abasimbura 6, bazarukurikirana kugeza rurangiye.

Bimwe mu birego byabanje kurebwaho mu rubanza rwaburanishijwe, birimo gucuruza abakobwa, gufata ku ngufu no kujyana abantu mu bikorwa by’uburaya.

Mu barwitabiriye harimo nyina, Janice Combs, abana be batanu n’umunyamideli Dana Tran baheruka kubyarana.

Ubwo Diddy yari ageze mu rukiko, yahise yerekeza amaso uruhande rwicayemo umuryango we, maze akora ikimenyetso cyerekana ko yishimiye ko baje kumushyigikira.

Ni ikimenyetso yakoresheje intoki ze, ashushanya umutima, arawubereka.

Ku ikubitiro, umutangabuhamya witwa Israel Florez yahamagawe kugira ngo atange ubuhamya bwe.

Uyu usanzwe ari umupolisi ukorera mu Mujyi wa Los Angeles, yavuze ko mu 2016 ari we wabanje kujya gukiranura Diddy na Cassie muri hoteli bari bacumbitsemo mbere y’uko uyu muraperi atangira kumukubita, ari na byo byagaragaye mu mashusho CNN yashyize ahagaragara mu 2024.

Uwo mutangabuhamya yanavuze ko yakiriye telefoni y’umukobwa watabazaga muri iyo hoteli, ubwo yageragayo agasanga ari Cassie na Diddy barimo gutongana, banasohotse mu cyumba cyabo.

Yavuze ko yahise abasaba gusubira mu cyumba cyabo, bakarekera gusakuriza abandi bari bacumbitse muri iyo hoteli.

Florez yabwiye urukiko ko Cassie yahise asaba Diddy ko yamusubiza telefoni ye n’igikapu cye yari yahishe kugira ngo agende, ari na ho P Diddy yahise amukubitira.

Uwo mutangabuhamya wari umupolisi icyo gihe yahise afata P Diddy amwambika amapingu.

Avuga ko Diddy yahise yinjira mu cyumba, asohoka afite amafaranga menshi, arayamuha, maze aramubwira ati “Akira aya mafaranga ni menshi cyane, ugende uceceke ibyo ubonye, ntihagire uwo ubibwira.”

Daniel Phillip wari umutangabuhamya wa kabiri, yavuze ko akora akazi ko kumansura mu tubyiniro, ari na ko kamuhuje na Diddy ndetse na Cassie bakamutumira ngo bazishimane muri hoteli yitwa Gracemery Park iherereye i New York.

Daniel avuga ko ibyo byabaye mu 2012, kandi ko Diddy yamwishyuye kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina na Cassie, kandi ko yamubwiye ko bimushimisha kubona abandi bagabo baryamana n’umukunzi we.

Yakomeje abwira urukiko ko yakomeje kujya ahamagarwa na Diddy ngo ajye muri ibyo bikorwa kandi ko byabaye inshuro zirenze ebyiri ku buryo rimwe na rimwe bakoranaga imibonano mpuzabitsina ya batatu.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Diddy yasabaga abagabo kunyara Cassie mu kanwa, icyakora Daniel we avuga ko ari Cassie wabimwisabiye, amubwira ko ari byo Diddy akunda kureba.

Daniel yahishuriye urukiko ko mu nshuro zose yakoze ibyo bikorwa by’ubusambanyi, yabonye Diddy akubita Cassie inshuro ebyiri, ntagire icyo abikoraho kuko Diddy yabaga yamubwiye ko nta kindi yemerewe gukora kidafite aho gihuriye n’ibyo yamusabaga.

Mu bindi by’ingenzi byaranze uru rubanza harimo kuba ubushinjacyaha bwavuze ko Diddy yakoreraga Cassie ihohotera rishingiye ku mubiri n’irishingiye ku marangamutima ndetse ko yamunyweshaga ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’ ku ngufu.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzamara amezi abiri, yahamwa n’ibyaha akekwaho akazakatirwa igifungo cya burundu.

Kuva tariki ya 16 Nzeri 2024, uyu muraperi afungiwe muri Gereza ya Brooklyn.

Cassie Ventura ari mu batangabuhamya bari mu rukiko aherekejwe n’umugabo we Alex Fine, bikaba biteganyijwe ko azatanga ubuhamya mu cyumweru gitaha.

Abakobwa ba P’Diddy baje mu rukiko gushyigikira umubyeyi wabo.
Imigambi ya P’Diddy n’abamwunganira yo gushinja Cassie Ventura uruhare mu byaha yakoze yaburijwemo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE