FERWAFA yirukanye burundu abasifuzi batatu

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse burundu, umusifuzi Amida Hemedi na Uwimana Ally kubera kugira uruhare mu kugena umukino urangira bizwo nka ‘match fixing’.

Ni umwanzuro ukubiye mu ibaurwa iri shyirahamwe ryandikiye aba basifuzi batatu umwe ku wa 05 Gicurasi 2025.

Iryo tangazo riragira riti: “Nshingiye ku myanzuro ya komisiyo ishinzwe imisifurire mu Rwanda, yateranye ku wa 16 Ukuboza 2024, igafata umwanzuro wo kugusezerera mu basifuzi ba FERWAFA kubera impamvu z’imyitwarire yawe itari myiza, itajyanye n’indangagaciro z’abasifuzi, aho wagize uruhare mu guhuza abasifuzi n’abantu bakora “Match Fixing” ku mikino, nkwandikiye nkumenyesha ko utakiri mu basifuzi mu basifuzi ba FERWAFA kuva kuri iyi tariki.”

Amida Hemedi wasifuraga mu kibuga hagati, yazize kugira uruhare mu guhuza abasifuzi n’abantu bakora ‘match fixing’.

Uwimana Ally yazize gushishikariza bamwe mu basifuzi gutega (betting) ku mikino yo mu Rwanda kandi bagomba kuyisifura.

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE