U Rwanda rwatangiye gusarura kuri ‘GIGA Initiative’-Perezida Kagame

Hafi amashuri yose yo mu Rwanda yubatse nibura mu bilometero 30 uturutse ahari imiyoboro ya internet ya fibre optiques ndetse ikaba inagerwamo n’ihuzanzira rya internet ry’inziramugozi, nubwo amashuri 2,401 ari yo amaze kugezwamo ihuzanzira rya internet mu gihe ayandi 1,796 atarabona ayo mahirwe.
Iyo mibare igaragazwa mu bushakashatsi bwakozwe muri gahunda ya GIGA (GIGA Initiative) yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Bana (UNICEF) rifatanyije n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) mu mwaka wa 2019 hagamijwe kugeza internet kuri buri shuri ku Isi.
Muri Kamena 2020, u Rwanda ni rwo rwatoranyirijwe kuyobora ibindi bihugu by’Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda imaze gutanga umusaruro ufatika mu myaka isaga ibiri ishize.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rwamaze kubona inyungu za mbere z’iyo gahunda yatangijwe nk’umusaruro w’ubufatanye mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by’Isi binyuze mu kugeza umuyoboro mugari w’itumanaho kuri bose.

Yagize ati: “U Rwanda rumaze kungukira mu mbaraga z’ubufatanye nk’Igihugu kiyobora muri Giga Initiative, yatangijwe na ITU na UNICEF. Umushinga w’icyitegererezo watangijwe mu mashuri 63 watumye ubushobozi bwayo bwikuba inshuro enye ndetse n’ibiciro [bya internet inyaruka] bigabanyuka ku kigero cya 55%.”
Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu Nama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission) yayoboye afatanyije n’umushoramari Carlos Slim na Dr Tawfik Jelassi waje ahagarariye Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao.
Iyi nama yateraniye i Kigali kuri iki Cyumweru taliki ya 5 Kamena 2022, iyi ikaba ari inshuro ya gatatu iteraniye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 yatangira guhuza abayobozi batandukanye mu by’ikoranabuhanga ku Isi.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 11 ishize hamaze gukorwa urugendo rurerure mu guhindura icyerekezo cy’ubukungu bw’Isi bushingiye ku kwimakaza ikoranabuhanga nk’uko bikubiye mu Ntego z’Iterambere rirambye, ashimangira ko hakiri urugendo rwo gukora mbere yo kugeza umuyoboro wagutse w’itumanaho kuri bose.
Imibare itangwa na ITU igaragaza ko ku Isi yose, abaturage basaga miliyari 2.9 bataragerwaho n’umuyoboro wa internet aho abari hejuru ya 96% babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Kutagerwaho na Internet bisobanuye ko abana benshi batabona amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga mu kubyaza umusaruro ubushobozi bwabo.
Perezida Kagame yashimiye gahunda ya GIGA n’izindi gahunda zigenda zivuka, zose zigamije gukuraho icyuho cy’ubusumbane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku Isi, by’umwihariko mu mashuri.
Yavuze kandi ko inama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari iteraniye mu Rwanda mu gihe hagati y’italiki ya 6 n’iya 16 Kamena 2022 rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga mu isakazamakuru (World Telecommunication Development Conference/WTDC).
Insanganyamatsiko y’iyo nama iri mu zikomeye ku Isi, ikaba ibereye ubwa mbere muri Afurika, iragira iti: “Kugeza itumanaho ku bo ritarageraho mu guharanira iterambere rirambye.”
Perezida Kagame yagize ati: “Ikintu kigaragara muri iyi WTDC, ni itangizwa rya Partner-to-Connect, urubuga rwo gukusanya ubushobozi no kubaka ubufatanye mu kugeza umuyoboro mugari w’itumanaho kuri bose. Kugeza ubu hamaze gukorwa imihigo irenga 200, mu bayikoze harimo ba komiseri 12 muri Komisiyo ya Broadband.”
Iyo nama mpuzamahanga iratanga amahirwe yihariye yo gutegura inzira n’uburyo bushya bwo gushimangira ubufatanye mu kwagura ihuzanzira ry’imiyoboro y’itumanaho ndetse no gutegura ibisubizo bishya by’ikoranabuhanga mu gihe imyaka ikomeje gucuma yegera ku kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).
Ku ruhande rw’iyo nama yabaye kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Ericsonn Erik Ekudden n’abandi banyacyubahiro.




