Aline Gahongayire yasabye abakunda Pasiteri Julienne kumusengera

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasabye abakunda Pasiteri Julienne Kabandana gufatanya kumusengera no kumwereke ko ibyiza yabahaye atabyaye abagwingira.

Gahongayire avuze ibi nyuma y’ifungwa rya ‘Grace Room Ministries’ biturutse ku cyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) cyasohotse ku wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025.

Muri icyo cyemezo, RGB ivuga ko Grace Room’ yafunzwe kubera ko hari ibitagenda neza mu mikorere yayo.

Abinyujije mu butumwa yanyujije mu mashusho yafashe akabusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Aline Gahongayire yababwiye ko nta gikuba cyacitse kuba RGB yafuze ‘Grace Room’ ko ahubwo imeze nk’umubyeyi.

Yagize ati: “Grace bisobanura ‘Ubuntu’ Room bigasobanura ‘Icyumba’ ubu butumwa bugere ku banyamuryango ba ‘Grace room’, ntabwo bivuga inyubako ahubwo muriyo (Grace room) twahaboneye ubuntu bugeretse ku bundi. 

Muri ubwo buntu harimo gukira indwara, kuramya Imana no kubohoka. Ibyo ntabwo byafungiranywe, ahubwo bizakomeza, kandi ibyiza bizakomeza kugaragara.”

Yavuze ko isohoka ry’itangazo rya RGB rigaragaza ko Leta ari umubyeyi yifuza ko hari ibyakosorwa kugira ngo ‘Grace Room’ ikomeze kurabagirana, ikomeze gufasha Abanyarwanda mu buryo bwiza.

Ati: “RGB ni umubyeyi utureberera. Iyo umwana ari uwa kabiri, igihe cyose umubyeyi ashaka ko aba uwa mbere. Icyo RGB ishaka ni uko Grace Room iba iya mbere, kandi kugira ngo ibe iya mbere hari ibyo bagomba gutunganya.”

Gahongayire yasabye abagiriwe ubuntu bwo kwitabira Grace Room bakahabonera umugisha, ko ibyo bahakuye ari cyo gihe cyo kubikoresha bikagirira Igihugu akamaro.

Ati: “Ibyo ukuye muri BK Arena muri Victory bigumane bigaragare, bigire impinduka mu gihugu cyacu no mu muryango. Iki si igihe cyo gucika intege cyangwa kugira intekerezo mbi, abakunda Pasiteri Julienne, dufatanye tumusengere, tumwereke ko ibyiza yaduhaye atabyaye abagwingira, ahubwo yabyaye abakura.”

Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo nka Ubu ndashima, Zahabu, Izindi mbaraga, Nzakomeza, n’izindi, akunze kugaragara avuga amagambo asubizamo abandi ibyiringiro iyo hari abibasiwe ku mbuga nkoranyambaga.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE