Polisi yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umwana

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwe mu basore bari bashinzwe umutekano wateze umwana wirukaga mu kibuga akitura hasi, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwo musore.

Iki gikorwa cyafashwe nk’ubugizi bwa nabi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyabaye ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, ku kibuga cya Kigali Pelé Stadium nyuma y’umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC.

Polisi ibinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yagize iti: “Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pelé Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.”

Umuvugizi wa Polisi, CP Boniface Rutikanga, yahamirije Imvaho Nshya ko umwana watezwe akitura hasi, yakomeje gufana kandi agatahana n’abandi ariko ko hagishakishwa uwo mwana binyuze muri za Fan Club.

Polisi itangaje ibi mu gihe nyuma yaho uwitwa Angel Mutabaruka ahamagariye amakipe yose guhaguruka akamagana umugizi wa nabi wateze umwana.

Mu mashusho bigaragara ko uwo mwana yatezwe yiruka akikubita ku kibaho cyari ku kibuga agahita yitura hasi abanje umutwe.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE