Uko ibyamamare byatatse abagore babo ku munsi w’umubyeyi w’umugore

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umubyeyi w’Umugore (Mother’s Day) wizihizwa buri mwaka ku cyumweru cya kabiri cya Gicurasi. Muri uyu mwaka, wizihijwe ku cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025.

Usanga ababyeyi bombi bakundwa n’abana ariko byagera ku mubano umwana agirana na nyina bikaba umwihariko. 

Ni yo mpamvu abahanzi n’ibyamamare bitandukanye bagiye bakora ibihangano bisingiza ababyeyi b’abagore bitewe n’uko akenshi ari bo bamarana umwanya munini n’abana kugeza bakuze.

Muri iyi nkuru urasangamo ubutumwa butaka abagore barimo abo bashakanye n’ababyeyi babo, ibyamamare bitandukanye byasangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Gentil Misigaro yatatse umugore we Mugiraneza Rhoda

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asangiza abamukurikira ifoto ari kumwe n’umugore we Mugiraneza Rhoda amwifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi.

Yanditse ati: “Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore ku mugore wihariye mu buzima bwanjye. Ku mugore wanjye uvuze Isi yose kuri jye no ku bahungu bacu, warakoze kutwitangira mu buryo bwose ushoboye no kurenza, uhora utugira aba mbere kuri buri kintu na buri wese. Turagukunda.”

Kuri mama wanjye, uri umubyeyi ukomeye nzi, waciye muri byinshi byari bikomeye mu buzima bwawe ariko ntabwo byigeze bikwangiza, warwanye intambara unakora uko ushoboye kugira ngo abana bawe batazaca mu buzima waciyemo waduhaye twese urukundo rwawe kandi turanyuzwe, turagukunda.”

Rusine Patric yabwiye umugore we ko yazanye ibyishimo mu buzima bwe

Umunyarwenya Rusine Patrick, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umugore we Iyrn Uwase Nizra n’umwana wabo, amushimira ibyishimo yazanye muri we.

Yanditse ati: “Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore Mama O (Owen), watanze ubuzima ku mwana wacu w’umuhungu, uzana umunezero mu buzima bwanjye. Jye n’umwana wacu O turagukunda.”

Rusine na Iyrn Uwase Nizra basezeraniye imbere y’amategeko tariki 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura. 

Meddy yagaragaraje ko yishimiye umuryango we

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto atwaye abana be bombi, agaragaraza ko yishimiye umuryango yahawe n’umugore we.

Yagize ati: “Abantu bakomeje kumbwira ngo ibintu bizagenda neza ku mwana wa kabiri, umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore kuri Mimi.”

Yago yashimiye umugore we amwifuriza umunsi mwiza

Umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yifurije umugore we Teta Christa uherutse kwibaruka imfura yabo, umunsi mwiza.

Yagize ati: “Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore rukundo rwanjye.”

Aba bombi baherutse gutangaza ko bibarutse umwana w’imfura tariki 05 Gicurasi 2025

Shakib Lutaya yibukije umugore we w’umuherwekazi Zari Hassan ko atewe ishema no kuba umugabo we

Shakibu Lutaya yifurije umugore we Zari Hassan umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore amwibutsa ko aterwa ishema no kuba amufite.

Ati: “Ku mugore wanjye nkunda Zari The Boss Lady, umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore, ntewe ishema no kuba ndi umugabo wawe muri uru rugendo, ndagukunda.”

Juma Jux ntiyabyihereranye, yabwiye umugore we ko ari mwiza

Umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux, yasangize abamukurikira ifoto y’umugore we ku mbuga nkoranyambaga amubwira ko ari indashyikirwa.

Yagize ati: “Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore mabuja mukuru, uri indashyikirwa.”

Juma Jux yakoze ubukwe na Priscilla Ajoke Ojo, ukomoka muri Nigeria tariki 17 Mata 2025, nyuma y’umwaka bari bamaze bakundana.

Juma Jux n’umugore we yise ko ari indashyikirwa

Aba kimwe n’abandi bahanzi bafashe umwanya wabo bifuriza abagore babo umunsi mwiza, banabashimira ko bababyariye abana byabongereye ibyishimo mu miryango yabo.

Umunsi mpumahanga w’umubyeyi w’umugore nubwo ari ngarukamwaka ariko ntabwo ugira itariki yihariye uberaho kuko wizihizwa buri gihe ku cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi (Ukwezi kwa Gatanu), abawemera ku Isi bakawizihiza witwa ‘Mother’s Day’.

Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu 1908, umukobwa witwa Anna Jarvis, yawizihije mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umurage wa nyina Ann Reeves Jarvis, wari usanzwe aharanira ubuzima n’uburenganzira bw’abagore no kwigisha uko bakwiriye kurera neza.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE