Ibiciro ku masoko byazamutseho 6,6% muri Mata 2025

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 11, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 6,6% muri Mata 2025, mu gihe muri Werurwe byazamutseho 6,5 ugereranyije n’amezi y’umwaka wabanje.

Raporo y’igipimo cy’ibiciro ku masoko yatangajwe ku wa 10 Gicurasi, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku mpinduka zabaye ku biciro by’amahoteli na resitora.  

Iyo mibare kandi igaragaza ko igipimo cy’ibiciro cyazamutse ku kigero cya 6,3% mu mijyi ku kigereranyo cy’umwaka wose, kizamuka ku kigero cya 1.2 mu gihe cy’ukwezi.

NISR yashimangiye ko itumbagira ry’ibiciro ku masoko hagati y’ukwezi kwa Mata 2024 na Mata 2025 ryageze ku kigero cya 5,4%, ariko ibiciro bya hoteli na resitora muri icyo gihe cyiyongereye ku kigero cya 14%.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku kigero cya 7,9% mu gihe ibiciro by’amacumbi, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero cya 3,3%.

Ibiciro by’ubwikorezi byiyongereye ku kigero cya 3,8%. Hagendewe ku makuru mashya, ibiciro byo gutwara abantu byagabanyutse ku rwego rufatika ugereranyije na Mata y’umwaka wa 2024 ubwo byiyongeraga ku kigero cya 24,2% ku rweogo rw’umwaka wose.

By’umwihariko muri Mata 2025, igipimo cy’ibiciro mu byaro cyiyongereye ku kigero cya 6,9% mu gihe cy’umwaka wose mu gihe mu gihe cy’ukwezi cyiyongereyeho 3%.

Muri rusange, NISR ivuga ko igipimo cy’ibiciro ku masoko yo mu mijyi cyabazwe ku bicuruzwa 1.622 byo mu mijyi 12 yo mu Rwanda.

Hibanzwe ku byiciro by’ibicuruzwa birimo ibyo mu Rwanda, ibitumizwa mu mahangam umusaruro w’ibiribwa byera mu gihugu, ingufu n’ibizikomokaho.

Mu gihe cy’umwaka wose, ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byiyongereyeho 7,1%, ibitumizwa mu mahanga byitongeraho 4%, umusaruro w’ibyera mu gihugu n’ingufu byiyongera ku kigero cya 4,4%.  

Mu gihe cy’ukwezi, ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byongereye ibiciro ku kigero cya 1,3% mu gihe ibitumizwa mu mahanga byiyongereye kuri 0,7%, umusaruro w’ibihingwa uzamuka ku kigero cya 3,8%, ingufu zo zizamuka ku kigero cya 0,1%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, aheruka gutangaza ko izamuka ry’ibiciro ryitezweho kuzaguma hagati ya 2% na 8% kubera impamvu zirimo kuba umusaruro wariyongereye.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 11, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE