Papa Leo XIV yavuze ko nta ntambara y’Isi akeneye

Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika Papa Leo XIV, yasabye ko intambara z’amasasu zugarije Isi zihagarara ibihugu bikabana mu mahoro, ashimandira ko nta ntambara y’Isi akeneye.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, muri Misa ya mbere yosomeye imbaga y’abantu bari mu mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican.
Papa Leo XIV yasabye ko intambara ikomeje muri Gaza yahagarara, Isiraheli ikarekura imfungwa za Palestine, u Burusiya na Ukraine na bo bagaharika imirwano, ndetse hakabaho amahoro arambye hagati y’u Buhinde na Pakistan.
Yagize ati: “Intambara ntizongere, ibyo kurwana intambara ya gatatu y’Isi birangire. Ndahamagarira ibihugu ku Isi nsubiramo ngo intambara ntizikongere.”
Papa Leo yavuze ko umutima we wikoreye imibabaro y’abaturage ba Ukraine, asaba ko habaho imishyikirano kugira ngo amahoro arambye aboneke.
Ikinyamakuru Al Jazeera cyatangaje ko Papa Leo wa XIV yasabye ko imirwano muri Gaza yahita ihagarara avuga ko yababajwe cyane n’intambara yabereye muri Isiraheli yatumye hari ibice bigotwa bamwe bakahasiga ubuzima.
Iyo Misa yabaye nyuma y’amasaha make Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, asabye imishyikirano itaziguye na Ukraine kugira ngo bagarure agahenge mu gihe Perezida wa Amerika Donald Trump yiyemeje ubuhuza mu biganiro.
Ubwo butumwa bwatanzwe na Papa Leo XIV bwakiranywe na yombi n’imbaga y’abantu barenga 100,000 bari bamuteze amatwi mu mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, aho bagaragaje akanyamuneza nyuma yabwo.
Papa Leo XIV aje yunga mu rya mugenzi Papa Francis uherutse kwitaba Imana, akaba yaratowe n’Abakaridinali bari mu mwiherero bahitamo, (Conclave) ku mugoroba wo ku 08 Gicurasi 2025.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika asabye amahoro mu gihe Isi ikomeje kugarizwa n’intambara aho iya Ukraine n’u Burusiya imaze imyaka 3 ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu ibihumbi, abandi ikaba yarabakuye mu byabo.
Imibare igaragaza ko abasirikare ba Ukraine barenga 45 000 bayiguyemo, na ho 390 000 bakaba barakomeretse.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kugeza muri Gashyantare 2025, abasivili 12 910 ari bo bamaze kuyigwamo muri Ukraine mu gihe abandi 30 700 bakomeretse.
Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine yo muri Werurwe 2025, igaragaza ko abantu barenga 61 700 bamaze kugwa mu mirwano yo muri Gaza barimo abana 17 492.
Nubwo u Buhinde na Pakistan na bo baherutse kumvikana agahenge ariko ubushyamirane bwakomeje kwiyongera.
Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo u Buhinde bwarashe ibisasu bya misile mu duce icyenda two muri Pakistan, ndetse nyuma y’umunsi umwe Pakistan yemeje ko yari imaze guhitana abasirikare b’u Buhinde barenga 50 inarasa indege zayo.
Mu kwezi gushize, u Buhinde bwashinje Pakistan kugaba ibitero byahitanye ba mukerarugendo muri Kashmir, mu gihe yo yabihakanye ikabyita impamvu zidafututse z’ikinyoma no gushaka intambara.
