Kwibuka28: Itorero rya ADEPR ryagaragaje ko kurwanya ingengabitekerezo bitaharirwa ubuyobozi

Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR bwatangaje ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bidakwiye guharirwa ubuyobozi ahubwo ko abakirisitu bakwiye kubigiramo uruhare.
Byagarutsweho n’Umushumba wa ADEPR Remera Pasiteri Gatanazi Justin mu izina ry’ubuyobozi bwa ADEPR, mu muhango wo kwibuka Abakirisitu b’iri torero bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paruwasi Muganza.
Ni umuhango witabiriwe n’abakirisitu batandukanye barimo n’abo kuri ADEPR Karama, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022.
Pasiteri Gatanazi avuga ko iyo ubukirisitu butivanga muri Jenoside, ko Jenoside itaribushoboke kubera ko ngo umubare w’abakirisitu mu Rwanda wari munini.
Aha niho itorero rya ADEPR rivuga ko abakirisitu bakwiye kugira uruhare mu kurwanya icyasubiza inyuma abanyarwanda n’u Rwanda.
Ati “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ntibikwiye guharirwa ubuyobozi. Ubumwe si ikintu kireba Leta gusa, tugomba kwigisha urukundo tukanga urwango ahubwo tukarwanya ikibi”.
Mu kiganiro cyatanzwe na Musoni Martin umukirisitu wa ADEPR Karama, mu izina ry’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside IBUKA, yasabye abakirisitu barokotse Jenoside kugira umutima utanga imbabazi.
Yavuze ko hari abakirisitu batahagaze ku kwemera bagahitamo kwica Abatutsi basenganaga.
Yasabye ababyeyi kujya babwira abana ibyiza bya Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda ariko ngo bakanababwira ibibi bya Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yavuze ko abantu bashyize hamwe ikibi kitakongera kubaho.
Ati “Twese dufatanije twatsinda ikibi, tukimika icyiza”.
Murekatete Phaina warokokeye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, mu buhamya bwe avuga ko Jenoside yamutwaye uwo bashakanye n’abavandimwe be, imutwara ababyeyi be bombi.
Avuga ko mu bana umunani bavukanaga basigaye ari babiri.
Mu buhamya bwe avuga ko ariho kubera ko hari abo Imana yakoresheje ariko akagaya abakirisitu bitwaye nabi.
Ati “Ndagaya abakirisitu bitwaye nabi bagiye bagira uruhare rwo kwica muri Jenoside no kunanirwa kwitangira abavandimwe babo ngo babe babahisha”.
Ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi abanyarwanda bakongera kugira ubuzima, ubu hakaba hashyizwe imbere ubumwe n’ubwiyunge.



