Gicumbi: Intore 996 zasoje urugerero zasabwe gukomeza gukemura ibibazo by’abaturage

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Intore 996 zo mu Karere ka Gicumbi zasoje urugerero zakanguriwe gukomeza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Izo ntore zose zitabiriye urugerero ni abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2020-2021 zikaba mu byo zakoze, zaribanze ku gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Siocial Security Issues) mu cyongereza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yasabye urwo rubyiruko rusoje urugerero kuguma mu ngamba zo gukemura ibibazo by’abaturage.

Meya Nzabonimpa Emmanuel yagize ati: “Mwe ntore ndabibutsa ko n’ubwo urugerero rushojwe, musabwa gukomeza kuguma mu ngamba zo guhangana n’ibibazo bikibangamiye abaturage bafatanyije n’izindi nzego zababanjirije no gukomeza ubukangurambaga mu kwirinda COVID-19”.

Meya w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yibukije Intore zisoje urugerereo ko zisabwa gukomeza guhangana n’ibikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Foto Akarere ka Gicumbi)

Uwavuze ahagarariye izo ntore zisoje urugerereo yijeje ko nta kabuza koko bazakomeza kuguma mu ngamba, bagafatanya n’abandi bayobozi gukomeza gukemura ibibazo by’abaturage.

Uru rugerero rwabaye uyu mwaka wa 2022 rufite insanganyamatsiko igira iti: “Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira” rukaba mu karere kose rwaritabiriwe n’intore 996 zirimo abahungu 413 n’abakobwa 583 zose zikaba zashimiwe ko zakoze neza.

Inzego zitandukanye harimo n’izishinzwe umutekano zari zitabiriye uwo muhango (Foto Akarere ka Gicumbi)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE