Umulinga Alice yatorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 10, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umulinga Alice yatorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Ni mu matora ya Komite Nyobozi Olempike y’u Rwanda yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025 muri Lemigo Hotel.

Umulinga wari umukandida rukumbi ku mwanya wa perezida yatsinze amatora nyuma yo kugira amajwi 50 kuri 50 y’abagize inteko itora.

Yari asazwe ayobora uru rwego ari Perezida w’agateganyo kuva muri Mutarama 2023 ubwo yasimburaga Uwayo Théogène weguye mu Ugushyingo 2022.

Umulinga abaye umugore wa mbere ugiye muri Komite Olimpike yu Rwanda kuva yatangira mu 1984.

Visi Perezida wa mbere yabaye Gakwaya Christian wari umukandida rukumbi aho yatsinze ku majwi 50 kuri 50.

Gakwaya si mushya muri Komite Olempike kuko yari umubitsi mukuru ndetse akaba asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka na Moto (RAC).

Umutoni Salama wabaye umukinnyi wa Basketball yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida nyuma kugira amajwi 46 Kuri 50.

Kajangwe Joseph wayoboye Komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA, yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru n’amajwi 46 kuri 50.

Ganza Kevin wo mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Badminton yatorewe kuba umubitsi mukuru n’amajwi 48 kuri 50.

Umujyana wa mbere watowe yongeye kuba Butoyi Jean wari usazweho wo muri AJSPOR y’Abanyamakuru ba Siporo aho yagize amajwi 46 kuri 50, umujyanama wa kabiri yabaye Ruyonza Arlette usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa FERWACY ku majwi 45 Kuri 50.

Abagenzuzi b’Imari batowe ni batatu, uwa mbere ni Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe rya Triathlon wagize amajwi 44, ni we watorewe kuyobora abagenzuzi b’imari, Bugingo Elvis usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAKA wagize amajwi 47 ni we watorewe kuba Visi Perezida naho. Dusingizimana Thierry wo muri Rugby n’amajwi 37 yatorewe kuba umunyamabanga.

Uwatorewe kuyobora urwego rwo gukemura amakimbirane ni Kagarama Clémentine wo muri FRSS (Sport Scolaire) na we wari usanzwemo ku majwi 41, Visi Perezida wa Kabiri yabaye Rwabuhihi Innocent wo muri ARPST wari usanzwemo n’amajwi 50 na Nkurunziza Jean Pierre wo muri Federasiyo ya Skating wagize amajwi 43, yabaye umunyamabanga mukuru w’uirurwego.

Umulinga Alice yabaye umugore wa mbere ugiye kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda
Gakwaya Christian yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda
Umutoni Salama yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda
Kajangwe Joseph yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda
Ganza Kevin yatorewe kuba Umubitsi Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda
Butoyi Jean usanzwe uyobora AJSPOR yongeye gutorerwa kuba Umujyana wa Mbere muri Komite Olempike y’u Rwanda
Ruyonza Arlette yatorewe kuba umujyanama wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda
Mbaraga Alexis yatorewe kuba Perezida w’Abagenzuzi b’Imari
Bugingo Elvis yatorewe kuba Visi Perezida w’abangenzuri b’imari
Dusingizimana Thierry yatorewe kuba. Umunyamabanga Mukuru wa Komite ishinzwe kugenzura Imari
Kagarama Clementine yatorewe kuba Perezida wa Komite ishinzwe gukemura amakimbirane
Rwabuhihi Alexis yatorewe kuba Visi Perezida wa Komite ishinzwe gukemura amakimbirane
Nkurunziza Jean Pierre yatorewe kuba umunyamabanga wa Komite ishinzwe gukemura amakimbirane
Abanyamuryango 34 ba Komite Olempike bitabiriye amatora yo gushyiraho Komite nyobozi nshya
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 10, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE