Ngendahayo Nick agiye kongera gutaramira Abanyarwanda

Nyuma y’imyaka irenga 15 atari mu Rwanda, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, agiye kongera gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Niwe healing concert’.
Ni igitaramo cyateguwe na kompanyi isanzwe itegura ibitaramo ‘Fill the gap’ ivuga ko bahisemo uyu muhanzi kubera ko ari umwe mu bahanzi bakuru mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana kandi ufite indirimbo zakunzwe kugeza n’uyu munsi.
Mu kiganiro cyahuje abahagarariye iyo kompanyi n’itangazamakuru ku ya 09 Gicurasi 2025, batangaje ko kuzana uyu muhanzi byahuye no gushaka kw’Imana nkuko Natasha Haguma wari mu bayihagarariye yabitangaje.
Yagize ati: “Hano mu Rwanda hari benshi bagerageje kumuzana ariko bikanga, kubera ko akorera mu gihe Imana yabyemeye, twagiriwe amahirwe yo kubimusaba ari mu gihe Imana ibimwemereye.
Agaruka ku mpamvu kuri iyi nshuro iyo kompanyi yahisemo gukorana na Richard Nick Ngendahimana, Natasha yavuze ko barebye umuramyi ukunzwe kandi ukumbuwe kubera ko hari n’abakunda indirimbo ze banazumva batamuzi.
Ati: “Icya mbere Richard Nick Ngendahayo akunzwe n’abakuru abato, abakomeye n’aboroheje kuva kera.
Nubwo hashize imyaka 15 adataramira Abanyarwanda, ariko ntabwo indirimbo ze zijya zibagirana, abenshi bakaba bazizi ariko batazi uwaziririmbye, twararebye kandi turibaza ni nde muramyi Abanyarwanda banyotewe ni uko twamwegereye.”
Ni igitaramo bavuga ko yahisemo ku cyita ‘Niwe ‘Healing Concert’ kubera ko indirimbo ze nyinshi zibanda cyane ku isanamitima nk’uko byakunze kugarukwaho na benshi.
Biteganyijwe ko kizaba tariki 23 Kanama 2025, kikabera muri BK Arena, akazafatanya n’abaramyi batandukanye bakunzwe mu Rwanda.
Ni igitaramo kizahuzwa n’igikorwa cyo gusogongeza no kumurikira abakunzi be Album ye ya gatatu, aho yatangiye gushyira hanze ibihangano biyigize ahereye ku ndirimbo yise ‘Uri Byose Nkeneye’ yagiye ahagaragara tariki ya 22 Mata 2025.
Richard Nick Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka Niwe, Sumuhemu, Mbwira ibyo ushaka, Ijwi rinyongorera, Wemere ngushime n’izindi nyinshi.

