Afrobasket 2025: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Côte d’Ivoire na RDC

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 10, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abagabo yisanze mu Itsinda A hamwe na Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Cape Verde mu Gikombe cya Afurika (Afrobasket 2025) kizabera muri Angola tariki ya 12-24 Kanama 2025.

Tombola yagaragaje uko amakipe azahura muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abagabo, yabereye i Luanda muri Angola ku wa Gatanu, tariki 9 Gicurasi.

Amakipe 16 azakina iri rushanwa yagabanyijwe mu matsinda ane buri tsinda ririmo amakipe ane.

U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda rya mbere hamwe na Côte d’Ivoire yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka, Repubulika Iharanira na Cape Verde. Itsinda rya kabiri ririmo Tunisia ifite igikombe giheruka, Nigeria ifite icya 2015, Madagascar na Cameroon.

Itsinda rya gatatu ririmo Angola izakira, Sudani y’Epfo, Guinea na Libya mu gihe itsinda rya Kane ririmo Senegal, Mali, Misiri na Uganda.

Amakipe iya mbere muri buri tsinda ni yo azakina imikino ya ¼.

Iyi mikino izakinirwa mu Mijyi ibiri irimo Namibe ifite Pavilhao Multiusos Welwitschia yakira abantu ibihumbi 3,500 na Kilamba Arena yo mu Mujyi wa Luanda yakira abantu ibihumbi 12,700.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2021, ryegukanywe na Tunisia yatwaye igikombe cya gatatu itsinze Côte d’Ivoire, ku mukino wa nyuma.

Umwanya mwiza u Rwanda rwagize muri iki Gikombe cya Afurika, ni uwa cyenda mu 2009.

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Côte d’Ivoire, Cape Verde na RDC
Tunisia ni yo ifite igikombe cy’irushanwa rya AfroBasket 2021 ryabereye i Kigali
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 10, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE