Urubyiruko rwa Kayonza rwanenze urubyiruko rwakoze Jenoside rushima Inkotanyi zayihagaritse

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Urubyiruko 273 rwaturutse mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba, rwasuye ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, rugaya urubyiruko rwijanditse mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byagarutsweho n’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’urubyiruko rugize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Kamena 2022.

Rukundo Pacifique, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kayonza agaya urubyiruko rwishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ndagaya urubyiruko rwemeye ingengabitekerezo mbi rukishora muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ashima ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame zikitanga aho bishoboka n’aho bidashoboka zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Zaninka Suzan, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Kayonza, avuga ko akimara gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, hari byinshi yahigiye.

Ati “Nasanze urubyiruko rwo hambere rwarakoze nabi, iterambere ry’igihugu ryarasenyutse bigizwemo uruhare n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwijandika mu bikorwa bya Jenoside ni ibikorwa bitari iby’ubutwari”.

Kuri we asanga urubyiruko nk’imbaraga z’’igihugu kandi zubaka, rwakabaye rwarahisemo gufatanya n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi guhagarika Jenoside.

Zaninka yizeza ko agiye gushishikariza bagenzi be kudatega amatwi politiki mbi ndetse n’ababashishikariza amacakubiri kuko ngo ibyo ntaho byabageza.

Ahamya ko bazatera ikirenge mu cy’ubuyobozi bwahagaritse Jenoside kandi bagakurikiza inama nziza bahabwa bityo bakarushaho gusigasira amateka y’igihugu.

Matabaro Faustin, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Kayonza, avuga ko icyo yigiye mu rugendo bakoze ari ubutwari bwaranze Inkotanyi.

Yagize ati “Inkotanyi zakoze ibikorwa by’ubutwari no gutabara abanyarwanda. Ni ibikorwa dushima kandi tubigiraho kugira ngo tuzarangwe n’ibikorwa byiza bigamije kurengera abaturage”.

Asobanura ko icyo bashinzwe ari ugufasha ubuyobozi bukuru bw’igihugu guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage kugira ngo bashobore kubikemura.

Akomeza agira ati “Turanenga bikomeye urubyiruko rwijanditse muri Jenoside, ni igikorwa cy’ubugwari bakoze ariko twebwe uyu munsi turashimira ingabo zari iza RPA uburyo zitanze zitizigamye kugira ngo zihagarike Jenoside”.

Avuga ko bagiye gusubira mu karere ka Kayonza bagashishikariza urundi rubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, avuga ko urubyiruko kuba rusura amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nabyo biri mu butwari rusabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, yahaye impanuro urubyiruko rwa Kayonza (Foto Kayitare J.Paul)

Yagaragaje ko igihugu gihari kandi ko abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze ubutwari bukomeye.

Mu kiganiro gito Mwesigwa yahaye urubyiruko rwa Kayonza, yavuze ko abanyarwanda bafite amahitamo yabo.

Nkuko bamwe mu rubyiruko rwabigarutseho, rwagaragaje ko rwahisemo kuba umwe, gutekereza byagutse no kubazwa inshingano.

Bamwe mu rubyiruko babwiye Imvaho Nshya ko mu mahitamo y’abanyarwanda hiyongeraho gukomeza kurinda ibyagezweho no kuyoborwa n’ubuyobozi bushyize imbere umuturage n’iterambere ry’igihugu.

Peacemaker Mbungiramihigo, umuyobozi ushinzwe politiki y’itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), mu izina ry’iyi Minisiteri yasobanuye ko urubyiruko rukomeje gahunda zo kwiga amateka y’igihugu.

Yagize ati “Baje kwiga amateka y’igihugu cyacu by’umwihariko amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kumenya uruhare rw’urubyiruko rwari ku isonga mu kubohora igihugu rwagize”.

Agaragaza ko hari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwifuza gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu nk’imbaraga zigamije kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ari nayo nkingi y’iterambere rirambye.

Urubyiruko rwunamiye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Foto Kayitare J.Paul)

Abakozi b’ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanuriye urubyiruko impamvu ingabo 600 zoherejwe muri CND (Foto Kayitare J.Paul)

Urubyiruko rwasuye bimwe mu bice bigize ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside (Foto Kayitare J.Paul)
Urubyiruko rwa Kayonza rushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto Kayitare J.paul)

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE