Rwamagana: Urubyiruko rw’abakorerabushake 220 rwatangiye amahugurwa y’iminsi 5

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatangije amahugurwa y’iminsi itanu y’urubyiruko rw’abakorerabushake rw’Intara y’Amajyaruguru, mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi y’Igihugu i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Mu ijambo rifungura aya mahugurwa, Minisitiri Gatabazi yashimiye uru rubyiruko uruhare rwagize mu guhangana cya COVID19. Yanbashishikarije kugira imyumvire myiza itarangwa n’urujijo kandi bikagendana n’ikinyabupfura, gukunda igihugu, kwitanga no kudacogora hagaharanirwa ko buri Munyarwanda azamuka.
Yagize ati: “Ubuzima ntibukwiye kuba gatebe gatoki ahubwo bukwiye gukomeza kuko ni byo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atwifuriza, ubuyobozi bwacu ni ubuyobozi bwifuriza buri Munyarwanda wese ko azamuka.”
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 04 Kamena mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gishari, urubyyiruko rukaba rushimirwa kuba ruagikomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye.
Minisitiri Gatabazi yabasabye Kwita ku mutekano w’igihugu, uw’abantu n’ibyabo mu rwego rwo guharanira umutekano usesuye mu Ntara y’Amajyaruguru izwiho kwakira ba mukerarugendo benshi, kuba umusemburo w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ryabo, gufatanya n’ubuyobozi kurwanya isuri.
Gufasha abaturage kugira isuku aho batuye no ku mubiri, gufatanya n’ubuyobozi gusubiza abana ku ishuri, gushishikariza imiryango gusezerana, kwirinda ubuharike no kubyara abo bashoboye kurera mu rwego rwo guhangana n’amakimbirane n’ibindi bibazo bibikomokaho no kwimakaza umuco wa Siporo.

Kugira uruhare mu guhangana n’abifashisha imbuga nkoranyambaga basebya Igihugu n’abagoreka amateka, guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu Rwanda no mu bihugu duturanye, gutanga umusanzu mu kurandura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira no kugendera kure ruswa.
Minisitiri Gatabazi yanabibukije ko bagomba kurwanya uburembetsi bwa magendu n’ibiyobyabwenge, kwitabira ibikorwa bibateza imbere na bo ubwabo, kwagura ubukorerabushake bukagera ku bantu benshi aho buri wese yakoresha ubumenyi afite n’ibyo yize mu gufasha Abanyarwanda kunoza ibyo bakora no kwiteza imbere.
Igikorwa cyo gutangiza ayo mahugurwa y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Ntara y’Amajyaruguru cyitabiriwe na Guverineri w’iyo Ntara Nyirarugero Dancille, Abayobozi b’Uturere 5 tuyigize, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahugurwa cya Gishari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi.

Urwo rubyiruko rw’abakorerabushake 220 baturutse mu Turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze na Rulindo.


