Dylan Schommer yongewe muri APR BBC yitegura BAL 2025

Dylan Schommer ukinira Union Neuchatel yo mu Busuwisi n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yongewe muri APR BBC yitegura Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025.
Uyu musore w’imyaka 28 ukina nk’umu Center yitezweho gusimbura Shema Osborn uherutse kugira imvune yatumye atazakina BAL 2025.
Iyi mikino ya Nile Conference izabera i Kigali, tariki ya 17 Gicurasi kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025 muri BK Arena.
Muri iri tsinda, APR BBC izahatana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
Mu mwaka ushize, APR BBC yitwaye nabi cyane muri iri rushanwa, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali ariko kuri iyi nshuro intego ni ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.
Imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.
