Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC yisubiza umwanya wa mbere

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona, yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yongere yisubize umwanya wa mbere kuko yarushwaga amanota abiri na APR FC ya mbere.
Ku rundi ruhande, Rutsiro FC nayo yifuzaga gutsinda kugira ngo isubire ku mwanya wa kane wari ufitwe na Police FC.
Gikundiro ntiyari ifite abakinnyi barimo Omborenga Fitina uherutse gusaba gusesa amasezerano, Iraguha Hadji na Nsabimana Aimable.
Rayon Sports yatangiye neza umukino kuko ku amasegonda 40 Aziz Bassane yafunguye amazamu ku mupira yacomekewe na Richard Ndayishimiye, asiga ba myugariro ba Rutsiro FC ashyira umupira mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego Rutsiro FC yinjiye mu mukino itangira kurema uburyo bw’igitego harimo ubwo ku munota wa 7 ku mupira wahinduwe na Ndabitezimana Lazard mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Ndikuriyo Patient asohoka neza, arawufata.
Rutsiro FC yakinaga neza yongeye kubona uburyo ku munota wa 29 binyuze ku mupira Mumbere Mbusa Jeremie yateye ukorwaho na myugariro Kabange mbere y’uko ufatwa neza n’umunyezamu Ndikuriyo Patient.
Ku munota wa 33’ Serumogo Ali yatanze umupira mwiza, usanga Bassane ashatse kwinjira ngo akinane na Biramahire Abeddy, myugariro wa Rutsiro FC ahita awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze Rutsiro FC igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Bugingo Hakim asimbura Nshimimana Fabrice.
Rutsiro FC yakomeje gusatira mu gice cya kabiri ishaka kwishyura igitego harimo uburyo bwiza bwabonetse ku munota wa 54’ ku mupira Habimana Yves yahaye Musa Ndusha, ateye ishoti rikomeye rinyura ku ruhande rw’izamu rya Rayon Sports.
Ku munota wa 73, Kwizera Bahati Emilien yakiniye nabi Ishimwe Fiston, amukubita umugeri mu gatuza bari ku murongo w’urubuga rw’anahina Umusifuzi Twagirumukiza Abdoul yemeza ko ari Penaliti.
Iyi Penaliti yinjijwe na Rukundo Abdourahman.
Iminota icumi ya nyuma Rutsiro FC yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego kimwe muri bibiri harimo ishoti ryatewe na Mumbere Jonas ku mupira wari uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina, rifatwa neza na Ndikuriyo Patient.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 yisubiza umwana wa mbere n’amanota 56 irusha APR FC ya kabiri inota rimwe.
Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2025, yakirwa na Police FC.








Elike says:
Gicurasi 9, 2025 at 7:11 amNtabwo Papa Yarigutorwa
Rayon Sports Itariyakina Ubworero Uyunumunsi Wamateka Kuri Ekipe Ya Rayon Sports Nokuri Papa Bose Baboneye Itsinzi Rimwe Ibini Ibitangaza Bikomeye Tuzarya Tuvuga Tuti Rayon Sports Ifitanye Umubano Na Vatikani .