Kamonyi: Ishuri rimaze kuzigama arenga miliyoni 10 kubera gukoresha gaze

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge hari ishuri ryisumbuye rivuga ko gukoresha gaze byatumye rizigama amafaranga asaga miliyoni 10 kugeza ubu (mu gihe kingana n’ibihembwe 5) bagereranyije n’igihe bakoreshaga inkwi zonyine.

Ubuyobozi bwa Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi, buvuga ko bwungukiye cyane mu gukoresha gaze, kuko mu bihembwe 5 (2024 kugeza mu bihembwe bibiri byo mu 2025) bumaze buyikoresha, kuko mbere inkwi zatwaraga agera muri miliyoni 4 zagabanyutse cyane ubu hakoreshwa iz’amafaranga 800 000, hakanakoreshwa gaze ya 1 200 000

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Padiri Mbarushimana André, umuyobozi wungirije w’iri shuri ushinzwe amasomo, yavuze ko bagikoresha inkwi cyane bataragerwaho n’ibyiza byo gukoresha gaze mu gucana, bakoreshaga iz’amafaranga y’u Rwanda renga miliyoni 4 mu gihembwe.

Nyuma aho Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu mushinga wayo wa Green Amayaga ubagerejeho ayo mahirwe, uretse igabanyuka ry’imyotsi ihumanya ikirere n’inyungu mu mafaranga zarigaragaje.

Ati: “Uyu ni umwaka wa 2 dutangiye gukoresha gaze hano, mu rwego rwo kubungabungaa ibidukikije tugabanya inkwi zikoreshwa kuko muri iki gihe amashyamba yagabanyutse cyane n’ahari arushaho guhenda. Tumaze kubona akamaro kayo mu ngeri nyinshi kuko nk’imyotsi n’imirayi yabaga myinshi mu gutekesha inkwi yagabanyutse.’’

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi, Padiri Mbarushimana André avuga ko hafi mu mwaka n’igice bamaze bakoresha gaze bazigamye miliyoni zirenga 10 zagendaga ku nkwi

Arakomeza ati: “Hari nk’igihe twazanaga inkwi zitumye ari no mu bihe by’imvura nyinshi tutari bubone aho tuzanika, tugapfa kuzitekesha, abana bagatinda gusubira mu masomo, ariko ubu ibyo byabaye amateka kubera gaze. Uretse arenga 10 000 000 tumaze kuzigama, n’iyo ni inyungu ikomeye twungutse.”

Ashimira Leta yashyize iki gitekerezo mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri, kuko byagabanyije amafaranga yagendaga ku nkwi agakoreshwa ibindi, isuku ikarushaho kwiyongera.

Ati: “Ikigega kijyamo toni n’ibilo 200 bya gaze, ikagura 1.200.000 hakanakoresha inkwi za 800 000 bigakora amezi 3. Uretse ibishyimbo dutekesha inkwi kubera ko tugifite Muvero nke kuko ari zo REMA yaduhaye inaduha gaze twakoresheje mbere, turateganya kugura Muvero nyinshi no kubaka ibikoni ku buryo mu bihe biri imbere tuzaba dukoresha gaze gusa.”

Yongeyeho ati: “Intego ni uko uretse kuriha ayo mashyamba n’imodoka izana inkwi, tuzazigama n’ayo twatangaga ku bazasa, n’indi mirimo izigendaho kandi ni menshi.”

Anamara impungenge abatayikoresha kubera gutinya impanuka z’inkongi y’umuriro yateza.

Ati: “Uyu mwaka n’igice tumaze tuyikoresha nta kibazo turahura na cyo, kinabaye yaba ari impanuka nk’izindi zose.

Nta shuri cyangwa ikindi kigo gikenera gucana umuriro cyabigira urwitwazo ngo gikomeze kwangiza ibidukikije mu buryo bumwe cyangwa ubundi no kuzigama amafaranga mu gihe gikoresheje gaze.”

Ngendahimana Cyprien, ushinzwe itumanaho muri REMA avuga ko nubwo hari abavuga ko gaze ihenda, mu bigo by’amashuri bafatanya   uko ari 20 mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, ibigo 5 by’amashuri muri buri karere, byagaragaye ko ihendutse cyane ugereranyije n’inkwi.

Ikanagira izindi nyungu nyinshi zijyanye no kurengera ibidukikije, bikanafasha abana kwigira igihe, hatabayeho umunsi ibiryo byatinze gushya kubera ikibazo cy’inkwi.

Ati: “Bitangira mu ntangiriro za 2024, buri shuri ryahabwaga toni ya gaze, ari nk’igerageza ngo babone ko bishoboka. Rikanafashwa kubona byose, ari iyo gaze, Muvero n’amashyiga, ya toni yashira ishuri rigatangira kwigurira.’’

Avuga ko nta shuri byagoye kuyigurira kuko yose yari yamaze kubona inyungu zirimo, babona amafaranga bazigama buri gihembwe batangaga ku nkwi, uhereye ku bazitema, abazipakira banazipakurura, abazasa, abazicana n’abasukura aho zanduje n’imyotsi n’imirayi yazo,bose ari amafaranga abagendaho, babona itandukaniro, barakomeza.

Anavuga ko batangiye ibi bikorwa,kimwe n’ibindi birengera ibidukikije bakoreye abaturage muri utu turere uko ari 4, birimo kubaha imbabura zirondereza ibicanwa, no gutera ibiti bivangwa n’imyaka, aka gace k’amayaga gatangiye  kuba ubutayu, n’ibyuka bihumanya ikirere bigenda byiyongera, ariko  ubu ibyakozwe bimaze  gutanga umusaruro ukomeye mu kurengera ibidukikije.

Iki gice cyabaga kirunzemo inkwi nyinshi cyane gusugaye kibamo kubera gaze
Muvero ikoresha gaze iba isukuye, inaramba kurusha ikoreshejwe inkwi
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE