Umuhanzi Rukotana afata umuziki nk’ubufindo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi uririmba injyana gakondo Victor Rukotana, avuga ko Alubumu ye nshya yise ‘Imararungu’ yamuzuye kuko yongeye gutuma yereka abantu ko umuhanzi nyawe atazima, ibituma afata umuziki nk’ubufindo.

Uyu muhanzi umaze iminsi mike ashyize ahagaragara Alubumu nshya yise ‘Imararungu’ yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, avuga ko iyi Alubumu ayifata nk’ubuzima kuko yamuzuye.

Rukotana avuga ko mbere y’uko ashyira ahagaragara iyo Alubumu yabwirwaga amagambo menshi, agaruka ku kuba yarazimye ariko aho yayishyiriye ahagaragara yongeye kugaragarizwa urukundo n’abakunzi b’ibihangano bye.

Ati: “Iyi Alubumu nyifata nk’ubuzima kuri jye, kubera ko yanzuye kuko mu matwi yanjye numvise amagambo menshi bamwe bati warazimye, ntugikora indirimbo ngo zimenyekane, gusa nta muntu narenganya kuko nacyo ni igice cy’ubuzima, ariko umuhanzi mwiza igihe icyo ari cyo cyose aragaruka akakwemeza.”

Agaruka ku buryo yakiriye ukuntu abantu bakunze Alubumu ye, Victor Rukotana, yavuze ko byamuhaye imbaraga ikirenzeho, kuri ubu akaba afite ibyo gusubiza abavugaga ko yazimye.

Ati: “2025 ni Umwaka mwiza kuri jyewe, gukora Alubumu si ikintu cyoroshye nk’uko abantu babitekereza, yadutwaye imbaraga, ubushobozi n’umwanya, uyu mwaka wuzuye amarangamutima menshi kuko Alubumu yampaye kongera kwigirira icyizere.”

[..]Kuri ubu mfite icyo nasubiza wa muntu wanyitaga ko nazimye kuko ku muntu wazimye gutekereza kugarukana Alubumu, ubu namusubiza ngo wanyitaga biriya bintu ariko dore icyo nari ndiho, ni nko kukubwira ngo jya ubirekera umuhanzi.”

Imararungu ni Alubumu igizwe n’indirimbo 10 zirimo, Juru, Amatage, Inyange, U Rwanda, Kumuyange, Inka ni Imararungu, Hozana, Inyambo, Yampayinka, hamwe na Munyana, zose zikaba zibanda ku muco nyarwanda mu buryo butandukanye.

Rukotana ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Warumagaye, I buhoro, Promise, MAMACITA yafatanyije na Uncle Austine n’izindi.

Victor Rukotana yavuze ko Album Imararungu yamuzuye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE