NCDA yasabye ababyeyi kwita ku mutekano w’abana muri ibi bihe by’imvura

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyatangaje ko kwita ku mutekano w’abana muri ibi bihe by’imvura nyinshi ari ingenzi. NCDA isaba ababyeyi n’abarezi gukurikirana abana no kubarinda kujya ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubutumwa bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana bwashyizwe ku rubuga rwa X ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, busaba ababyeyi guherekeza abana mu gihe bagiye ku ishuri.

NCDA yagize iti: “Mubyeyi nawe Murezi, igihe imvura ikubye cyangwa ihise, herekeza umwana ku ishuri kugira ngo adatwarwa n’amazi.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana cyanasabye abarimu kutemerera abana kugenda mu mvura batari kumwe n’umuntu mukuru.

Gikomeza kigira kiti: “Mwarimu, mu gihe ubona imvura ikubye wikwemerera abana gutaha batari kumwe n’umuntu mukuru.

Kurikirana ko abana bakinira ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga nk’ahari inkangu, ibidendezi cyangwa amazi atemba.”

Ubuyobozi bwa NCDA butangaje ibi mu gihe Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda, Meteo Rwanda, cyari cyatangaje ko kuva ku wa 4 Gicurasi kugeza ku wa 6 Gicurasi 2025, mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi.

Imvura iherutse kugwa mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku wa 13 Mata 2025, yahitanye ubuzima bw’abantu babiri.

Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2 368.

Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.

Abarimu basabwe kutemerera abana gukinira ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE