Abasirikare batatu b’u Rwanda baguye muri Mozambique bari mu kazi

Abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado bishwe barashwe abandi batandatu barakomereka biturutse ku gico cy’umwanzi batezwe.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025.
Igitero abasirikare batatu b’u Rwanda baguyemo, cyabereye mu Ntara ya Cabo Delgado mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa ku wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.
Brig Gen Rwivanga yagize ati: “Byabaye ku wa 3 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”
Ingabo z’u Rwanda zagiye kurwana mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique kugira ngo zihagarike imirwano y’umutwe wa Al-Shabaab, hakurikijwe amasezerano ya 2018 ibihugu byombi bifitanye.
Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021. Ibikorwa byazo byaranzwe no guhashya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah, gucyura abaturage bari barahunze no kwifatanya n’abaturage mu miganda.
Zikorana bya hafi na Misiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yoherejweyo hashingiwe ku masezerano y’uyu Muryango na Mozambique.
U Rwanda rwohereje abapolisi n’abasirikare barwo muri icyo Gihugu guhera muri Nyakanga 2021, nyuma y’imyaka irenga ine ibyihebe byari bimaze byigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgado.
Nyuma y’igihe kitageze no ku kwezi Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zari zamaze kwambura ibyihebe bya Ansar Al sunna bimwe mu bice by’ingenzi byari byarahindutse indiri ya byo.
Ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza abasirikare 700 n’abapolisi 300 muri ubu butumwa bwatangiye ku busabe bwa Leta ya Mozambique, kugeza mu Ukuboza 2022 byavugwaga ko rumaze kohereza Ingabo na Polisi barenga 2500.
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ko zikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro arambye mu Ntara ya Cabo Delgado ikize ku mutungo kamere urimo na Gazi icukurwayo.
Ibyihebe byigaruriye iyo Ntara guhera mu mwaka wa 2017, ibikorwa by’iterabwoba mu 2022 byari bimaze guhitana abaturage barega 4,000 mu gihe abasaga 800, icyo gihe bari barahunze ibyabo.
Umusaruro w’ubwo butumwa watumye uruganda rwa Sosiyete y’Abafaransa Total Energies icukura gazi rwongera gusubukura ibikorwa byarwo ahitwa Palma.
Iyo sosiyete yahashoye akayabo ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika, ubu gazi ihacukurwa iri ku isoko ry’u Burayi ndetse inabonwa nk’igisubizo mu gihe hari gazi itakiboneka cyane kubera intambara yo muri Ukraine.