Perezida Kagame yakiriye Mirjana Spoljaric Egger uyobora Croix-Rouge

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge ku Isi, Mirjana Spoljaric Egger ndetse n’umuyobozi w’uyu muryango muri Afurika, Patrick Youssef.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 06 Gicurasi 2025, byatangaje ko baganiriye ku bikorwa bya Croix Rouge mu Rwanda no hanze yarwo.
Croix Rouge isanzwe ikora ibikorwa by’ubutabazi n’urukundo bitandukanye mu Rwandal; birimo gufasha abababaye, gufasha abakene, kuremera imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi.
Imyaka irenga 60 irashize Croix Rouge y’u Rwanda, izwi nka RRC, (Rwanda Red Cross) ikorera mu gihugu ndetse ikaba ifite ikicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali.
Ku wa 21 Werurwe 1964 ni bwo Leta y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’i Geneve mu Busuwisi; ku wa 29 Ukuboza 1964 iteka rya Perezida ritangaza Croix Rouge nk’Umuryango w’Ubutabazi.
Kuva tariki ya 08 Ukwakira 1989 ni bwo Croix Rouge y’u Rwanda yahawe kuba umunyamuryango n’ishyirahamwe ry’imiryango ya Croix Rouge na Croissant Rouge, iba igihugu cya 130 cyinjiye muri uwo muryango.
