Amb Gen Nyamvumba yifatanyije n’Abatanzaniya mu bikorwa by’umuganda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mu mpera z’icyumweru gishize Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yifatanyije n’Abanyatanzaniya mu bikorwa by’umuganda byateguwe n’Umuryango Nyafurika uharanira uburenganzira bwa muntu (AHRN) ku bufatanye na Ambasade y’Ubwami bwa Saudi Arabia muri Tanzania.

Hamad Masauni, Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Visi Perezida, wari umushyitsi mukuru na we yitabiriye umuganda.

Umuganda wabereye ahitwa Mbali Beach, agace gaherereye muri Mbezi Beach B mu Karere ka Kinondoni mu Mujyi wa Dar Es Salaam.

Ambasaderi Gen Nyamvumba yashimye imbaraga zagaragajwe mu bikorwa by’umuganda bityo bikaba n’urugero rwiza rw’ubufatanye mu kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ishishikariza abaturage bose kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije haba mu kiragano kiriho ubu no mu kizaza.

Amb Gen Nyamvumba yagize ati: “Ni inshingano zacu guharanira ko ibidukikije bibaho birengewe. Imbaraga nk’izi zerekana ko twese hamwe dushobora kugira impinduka nziza no kurwanya ingaruka mbi zaturuka ku mihindagurikire y’ikirere”.

Umuganda witabiriwe n’urubyiruko, abagize imiryango itari iya Leta n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye nk’izifite uruhare mu guteza imbere ubukangurambaga bushingiye ku isuku no kurengera ibidukikije.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE