Nta nzira y’ubusamo izatugeza ku mahoro- Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ikibazo nyamukuru kiri mu Karere ari icy’umutekano kandi kitazakemurwa no kubererekera ibibazo cyangwa guca inzira z’ubusamo.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yasobanuraga impamvu u Rwanda rwemeye gushyira umukono ku masezerano y’ibanze akubiyemo amahame agamije kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yasinywe ku wa 25 Mata 2025.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwifuza umutekano kandi ko ikigambiriwe atari ubwinshi bw’ibiganiro ahubwo ari icyo ibiganiro bigamije.
Yagaragaje ko ikibazo gikomeye gihari ari umutekano kandi muri ayo mahame hakubiyemo no kuba ibihugu byombi byemera impungenge z’umutekano w’ikindi gihugu.
U Rwanda rwakunze kugaragaza impungenge rutewe n’umutwe wahawe intebe muri DRC washizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR, n’ubu ugishaka kongera kuruhungabanyiriza umutekano.
Agaruka kuri icyo kibazo Nduhungirehe yagize ati: “Nta nzira y’ubusamo izatugeza ku mahoro kandi ikibazo nyamukuru dufite ni ikibazo cy’umutekano. Icyangombwa ni uko dukemura ibibazo by’umutekano.”
Yavuze ko gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR bizasaba ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse hakaba hajyaho n’urwego ruhuriweho rushizwe umutekano (Joint Security Mechanism) mu rwego rwo kubaka amahoro arambye.
Ati: “Aho bigana ni uko twazaganira tureba uko urwo rwego rwashyirwaho kandi no bihe byashize mu myaka ishize hari ibikorwa bihuriweho n’ibihugu byombi byagiye bishyirwa mu bikorwa bigatanga umusaruro.”
Yagaragaje ko mu myaka igera kuri 25 ishize hari ubwo ibihugu byombi byigeze gufata umwanzuro wo gufatanya haboneka umusaruro ariko biza kuzamba hafatwa indi myanzuro itarigeze ishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda na DRC biri mu biganiro kugira ngo hazasinywe amasezerano y’amahoro agomba gukemura ibibazo byose haba iby’ubukungu ndetse n’ibindi bitandukanye kugira ngo ubuhahirane busubire ku murongo.
Yagize ati: “N’ikibazo cy’ubwikorezi kirimo ntabwo twasinya amasezerano y’amahoro kandi indege zacu zidaca mu kirere cya Congo ibyo byose bizaganirwaho bikemurwe.”
Yavuze ko ubukungu buri mu Karere buzabyazwa umusaruro mu gihe gafite amahoro no kugira ngo ubuhahirane butungane hose bisaba amahoro arambye.
Yemeje ko kuba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Quatar n’ibindi bihugu byarinjiye mu buhuza hagati y’ibihugu byombi nta kibazo kirimo mu gihe ikigamijwe ari amahoro.
Yavuze kandi ko yigeze kumva amakuru avuga ko igihugu cy’u Bubiligi na cyo gishaka kwinjira buhuza hagati y’u Rwanda na DRC ariko ibyo bintu bidashoboka cyane ko bwo bwagaragaje uruhande buherereyemo.
Yagarageje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano na bwo kubera imyitwarire bwagaragaje bujya kurusabira ibihano mu miryango itandukanye.
Ati: “Nta ruhare bagomba kugira muri ibi biganiro turimo.”
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC wongoye kumvikana nyuma y’uko umutwe wa M23 wongeye kubura intwaro mu mwaka wa 2021, uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari bakomeje gukorerwa guhohoterwa bikabije.
Muri icyo gihe bagiye batwikirwa ku mugaragaro abandi bakicwa ndetse biza gukomeza bigera no ku Banyekongo b’Abanyamulenge na bo batangira guhohoterwa no kumeneshwa.
M23 yakomeje kurwana ifata ibice bitandukanye muri DRC nka Rutshuru, ndetse mu ntangiriro za 2025 ifata Umujyi wa Goma na Bukavu n’ahandi hatandukanye.
Ibihugu nk’u Bubiligi bifatanyije na DRC ubwabyo bashinje u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe w’nyeshyamba wa M23, bitangira kurusabira ibihugu ku bindi bihugu mu gihe rwo rwerekanye kenshi ko nta ruhare rufite muri iyo ntambara ahubwo ruba ruri kurinda imipaka yarwo.