Indahangarwa WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports y’Abagore

Ikipe ya Indahangarwa WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports y’Abagore ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, kuri Stade Amahoro.
Gikundiro yatangiye umukino neza itsinda ibitego bibiri mu minota 30 ya mbere byinjijwe na Bizimana Rukia na Ukwikunda Jeannette Kuri Penaliti.
Indangahangarwa WFC zishyuye igitego kimwe cyatsinzwe na Umuhoza Belyse.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Indahangarwa ibitego 2-1.
Mu igice cya kabiri, Indahangarwa zagarukanye imbaraga zitangira gusatira izamu rya Rayon Sports ndetse ibona igitego cya kabiri cyo kwishyura cyatsinzwe na Mukarusangira Jeannette.
Niyonzima Olive yatsindiye indahagarwa igitego cya gatatu kuri penaliti mu gihe mu minota ya nyuma Umutesi Magnifique yatsinze igitego cya kane arobye umuzamu wa Rayon Sports.
Umukino warangiye Indahangarwa yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2, yegukana Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, kiba n’igikombe cya mbere yegukanye kuva yashingwa mu 2009.
Iyi kipe yo mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza ifite intego igira iti ‘Ubupfura-Gukotana-Intsinzi’, yasoje Umwaka w’Imikino wa 2024/25 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, iri ku mwanya wa kabiri, aho ikurikira Rayon Sports W FC yegukanye shampiyona.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Police WFC itsinze Kamonyi WFC Penaliti 4-3 nyuma yaho banganyije igitego 1-1 mu minota 120.




