Trump yabaye igitaramo nyuma y’ifoto yasakaje yambaye nka Papa 

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 4, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Donald Trump, yahuye n’uruva gusenya yibasirwa bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’ifoto yasakaje ku mbuga nka   ‘Tuth Social’ na ‘X’ y’ibiro bye, White House, imugaragaza yambaye nka Papa,(Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika).

Ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI yatumye Abakirisitu Gatolika n’abandi bagaragaza uburakari bavuga ko Trump ari kubashinyagurira nyuma y’urupfu rwa Papa Francis.

Ikinyamakuru Al Jazeera cyatangaje kuri iki Cyumweru ko Trump asanzwe adasengera muri iryo dini kandi ifoto ye isakaye nyuma y’urwenya aherutse gutera abanyamakuru avuga yifuza kuzaba Papa.

Ubwo yari abajijwe uwo yifuza ko azasimbura Papa Francis, Trump yagize ati: “Ndashaka kuba Papa, ayo yaba amahitamo ya mbere.”

Trump yakomeje avuga ko kuri we bitakunda ariko avuga ko i New York hari Umukaridinali ‘mwiza cyane wavamo Papa’.

Yagaragazaga ko yerekeza kuri, Timothy Dolan, uzi ibya tewologiya cyane kandi warwanyije itegeko rirebana no gukuramo inda.

Abatavuga rumwe nawe bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane abo kuri X bakibona iyo foto bavuze ko Trump ari gutuka Kiliziya Gatolika no gushinyagurira kwizera kwabo.

Inama y’Abagatolika yabereye i New York, ihagarariwe n’Abepiskopi ba Leta mu gukorana na Guverinoma, banenze iyo foto.

Mu nyandiko bashyzie kuri X bagize bati: “Nta cyiza cyangwa gisekeje kuri iyi foto, Bwana Perezida.”

Bati: “Widushinyagurira twashyinguye Papa wacu twakundaga cyane ari we Francis kandi Abakaridinari bari hafi gutora uzamusimbura.”

Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, we yanze kugira icyo abwira itangazamakuru ku birebana n’iyo foto.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Matteo Renzi yatangaje ko iyo foto yababaje abakirisitu, igashotora ibigo kandi yerekana ko umuyobozi wagakwiye guharanira uburenganzira ku Isi yishimira kugira ibintu imikino.

Bavugwa ko Papa Francis mbere y’uko apfa  yari umwe mu banenga bikomeye imyitwarire ya Perezida Trump.

Perezida Trump yibasiwe bikomeye nyuma y’ifoto ye yambaye nka Papa
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 4, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Uwambaziman Fulgence says:
Gicurasi 4, 2025 at 5:11 pm

Ntakundi nyine uyu muperezida ndumva agiye kwangiza amerca

Bakundane Jen says:
Gicurasi 4, 2025 at 8:33 pm

Abibasira Tarampa Atansiyo ! Apana Nukugirrango Abe Aratitiza Imbugankoranyambaga Mugihe Papa Ataratorwa .

Munyahirwe says:
Gicurasi 4, 2025 at 10:00 pm

Iyiniyo Nkurunyamukuru Irikubicabigacika Muri USA Ndetse Nokwisi .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE