Musanze: Hafashwe 11 bacukuraga amabuye y’agaciro bitemewe

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 4, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abantu 11 biganjemo abakomoka mu Karere ka Gicumbi bafatiwe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, bakurikiranyweho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko.  

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi, abaturage bo mu Murenge wa Muhoza bakaba bashimangira ko abafashwe mu gihe inzego z’ibanze n’iz’umutekano zidahwema kubihanangiriza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bitemewe vihanwa n’amategeko.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Aba bantu abenshi bacukura aya mabuye ntabwo tubazi gusa abenshi twamaze kumenya ko ngo baba bavuye mu karere ka Gicumbi, umukoresha wabo na we ntabwo wamumenya. Twarumiwe baraza bagaterera hejuru imyaka yacu, none uyu musi Polisi yabafashe abandi bariruka.”

Facebook Twitter LinkedIn Pinterest Skype Email

Aba bamamyi ngo bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage babashinja kuba babangamira ibidukikije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu.

Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko ni icyaha gihanwa n’mategeko, kandi ubucukuzi nk’ubu  bugira ingaruka ku babukora harimo kugwirwa n’ibirombe bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera bagatakaza zimwe mu ngingo z’umubiri, ibi bintu rero Polisi yarabihagurukiye.”

Ahamya ko kugeza ubu abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza n’ibikoresho bakoreshaga mu gucukura, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akurikiranyweho.

Aba baramutse bahamwe n’ibyaha bahanwa n’Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Icyo gihe urukiko rubimuhamije yahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 4, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE