U Rwanda na RDC ntibiratangira kuganira ku mushinga w’amahoro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko kugeza ubu nta mbanzirizamushinga y’amahoro iratangira kuganirwaho hagati yayo na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko byari byitezwe ko byari gutangira ku wa 2 Gicurasi 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yabigarutseho mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, anyomoza amakuru yatangajwe na TV5 Monde ko iyo mbanzirizamushinga yasinywe ku itariki yatangajwe ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro.

Icyo gitangazamakuru cyavuze ko ku wa Gatanu abakuriye Dipolomasi mu Rwanda na RDC bongeye guhurira i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), bagaragiwe n’u Bufaransa, Qatar, igihugu cyabakiriye ndetse na AU biga kuri iyo mbanzirizamushinga y’amahoro. 

Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje ayo makuru, avuga ko yatunguwe no kubona we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner, babeshyerwa ko bahuriye i Washington ngo baganire kuri uriya mushinga kandi nta n’umwe wari uhari.

Ati: “Ahubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi twembi (cyangwa se twese uko turi batatu harimo n’Umujyanama wihariye w’Amerika Massad Boulos) yari i Libreville mu irahira ribereye ijisho rya Perezida C’BON (Brice Clotaire Oligui Nguema) wasoje urugendo rw’amezi 19 nk’umuyobozi w’inzibacyuho mu buryo buboneye cyane.”

Yakomeje agira ati: “Kugeza n’uyu munsi nta mbanzirizamushinga y’amahoro iri mu biganiro, kubera impamvu imwe yumvikana kandi nzima ivuga ko ibitekerezo by’impande zombi bitarahuzwa.”

Ku wa 25 Mata 2025, ni bwo u Rwanda na RDC basinye amasezerano akubiyemo amahame agamije kugarura amahoro arambye, babifashijwemo na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni amasezerano atanga icyizere cyo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, cyane ko yabaye intandaro yo gushimangira ibiganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi byahujwe bikaba birebererwa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’ibya Doha muri Qatar.

Kugeza ubu hemejwe guhagarika imirwano, guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro iboneka mu Karere no gukorera ku masezerano arambuye y’amahoro agomba kuba yagezweho bitarenze ku itariki ya 2 Gicurasi 2025.

Urugendo rwo gushaka amahoro arambye no kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na RDC nk’igihugu cy’abaturanyi rurakomeje mu gihe guhera mu mpera z’umwaka wa 2021 ari bwo inyeshyamba za M23 zongeye kubura intwaro nyuma yo kubona nta gihinduka ku karengane bamwe mu Banyekongo bakorerwa gashyigikiwe na Guverinoma y’icyo gihugu.

Muri uyu mwaka wa 2025, intambara yagejeje M23 yihuje na AFC ku gufata imijyi ibiri ikomeye ari yo Goma na Bukavu, gusa ingaruka z’ayo makimbirane zasize abasaga miliyoni bavuye mu byabo ndetse n’abarenga 7000 bahatakarije ubuzima.

Iyi ntambara yateye Guverinoma ya RDC gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Si ugukorana n’uwo mutwe gusa ahubwo na Perezida w’icyo gihugu yatangaje ku mugaragaro umugambi wo gutera u Rwanda ndetse wanashyizwe mu bikorwa ariko uburizwamo n’ifatwa rya Goma aho FDLR, Ingabo za FARDC, abacanshuro b’i Burayi, Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC), Ingabo za Loni (MONUSCO) bose bari bamaze gushinga ibirindiro hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Nyuma y’uko Ihuriro AFC/M23 rifashe Umujyi wa Goma, hagaragaye intwaro nyinshi kandi zirasa kure zari zazanywe ku mupaka w’u Rwanda, ndetse hakaba hari n’ibyerekezo byamaze gushyirwaho zagombaga kurasamo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE