Rusizi: Abarokotse Jenoside barasaba ubutabera k’uwari umuvugizi wa ADEPR ucyidegembya

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abiciwe ababo bari bahungiye muri GS Gihundwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ubutabera k’uwari umuvugizi w’itorero ADEPR, Rév.past. Nsanzurwimo Joseph n’uwari umuyobozi wa GS Gihundwe, Remesha Siméon bavuga ko babatereranye ubwo bicwaga ku wa 3 Gicurasi 1994, bakaba bumva ko abo bayobozi bidegembya mu Bubiligi.

Byagarutsweho mu buhamya bwa Kayijuka Gaspard wari umukozi warindaga imodoka za misiyoneri w’umunyasuwede wabaga muri iri shuri. Avuga ko ubwo Jenoside yatangiraga, uwari umuyobozi w’iri shuri Remesha Siméon yamushinze ubuzamu bw’ishuri, amuha itegeko ko nta Mututsi ugomba kuryinjiramo, kuko we  yari yamwibeshyeho azi ko ari Umuhutu.

Ati: “Babanje gushaka guhungira  mu rusengero  umwe mu bayobozi bariho icyo gihe, Rév.past Kapitula Gabriel arabangira ngo batarwanduza, bashaka no guhungira muri iri shuri Diregiteri Remesha Siméon  aranga, bajya mu gihirahiro, babohereza ku karubanda ku mashuri abanza ahari, ngo bicirweyo bitaruhanyije.’’

Arakomeza ati: “Babonye urupfu rubugarije baraza ari benshi cyane, bashaka kwinjira, ndenga ku itegeko rya Diregiteri ndabakingurira. Abonye buzuye ikigo abaza mugenzi wanjye na we wari umuzamu ariko wari wabaye interahamwe, uburyo binjiye, amubwira ko bibeshye bakaharindisha Inyenzi, ko ari yo ibakinguriye.’’

Avuga ko uwo muyobozi yaje akamubwira ati’ Ariko uzi ko twakwibeshyeho?’. Bahise bahamukura bahashyira undi, kuhahungira bitangira kugorana.

Avuga ko muri ibyo bihe uwari perefe w’iyari perefegitura ya Cyangugu, Emmanuel Bagambiki, yaje agirana inama n’abayobozi b’iryo torero n’uwo Remesha Siméon wari umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri asaba ko batabicira aho, bakwiye kubajyana muri sitade.

Ati: “Ni uko bamwe burijwe amabisi bajyanwa muri sitade, hano hasigara abari abakozi b’ishuri, imiryango yabo n’abandi bahizeraga  amakiriro.”

Avuga ko ari muri ibyo bihe uwari umuvugizi w’itorero ADEPR,Rév.past. Nsanzurwimo Joseph wavukaga muri iyo Perefegitura, mu Kagari k’ubu ka Muhehwe, Umurenge wa Rwimbogo muri ako Karere, yanga kujya iwabo mu giturage, ahabwa inzu muri iryo shuri, yabanagamo n’umuryango we n’abajandarume 2 bamurindaga.

Hari abanyeshuri 3 batatahaga kuko iwabo hari muri zone y’imirwano mu yari Perefegitura ya Byumba, barimo uwitwa Mugabo wafunzwe akemera icyaha akanavuga uko ibyahabereye byose byagenze, muri Gacaca akorohereza ubutabera.

Bagiye kuzana abasirikare, ku wa 3 Gicurasi,baraza bakusanya abo bari basigaye batajyanywe muri sitade, babashyira mu kizu cyabikwagamo  inkwi gifatanye n’igikoni,b abamishamo amasasu na gerenade barabica, harokoka mbarwa  babaye inkomere.

Ati: “Past. Nsanzurwimo Joseph yazanye abajandarume 2 bamurindaga. Iyo atadutererana, kuko bamwumviraga akabifashisha akanga ko ishuri rivogerwa, akanafatanya n’uwo Remesha wari umuyobozi w’ishuri, bakabuza abo banyeshuri babo b’i Byumba batatahaga kujya kuduhururiza ngo baze batwice, abo basirikare ntibari kwinjira ngo bamare abo bari basigaye.’’

Avuga ko we amahirwe yagize uwo munsi ari uko yari yihishe mu nzu y’imbwa za misiyoneri, na we aba yarishwe, kimwe n’abandi mbarwa baharokokeye bahigwaga bukware n’abicanyi.

Undi warokokeye muri iri shuri witwa Rwabukambira Job, avuga ko muri Gacaca, havuzwe ko Rév.past Nsanzurwimo Joseph na Remesha Siméon bazaburanishwa n’izindi nzego, none n’ubu bumva ko bidegembya mu Bubiligi.

Ati: “Icyo gihe hakatiwe umuhungu wa Past. Nsanzurwimo Joseph, witwa Nsanzurwimo Jean Pierre imyaka 19 na we ari mu Bubiligi kuko hari abo yagize uruhare mu kwica kandi yabiciye imbere ya se Past. Nsanzurwimo Joseph, ntiyanamubuza.’’

Akomeza agira ati: “Hanakatirwa igihano cy’imyaka 30 uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire Murwanashyaka Gabriel, umunyeshuri w’i Byumba witwaga Mugabo wemeraga icyaha anagaragaza ukuri, ahita afungurwa kuko imyaka yari amaze afunzwe yarutaga igihano yakatiwe.”

Komiseri ushinzwe ubukungu mu muryango Ibuka mu Karere ka Rusizi, Niyonsaba Félix, uri mu burijwe amabisi bakurwa muri iri shuri bajya kwicirwa muri sitade ya Rusizi afite imyaka 6 gusa, avuga ko bifuza ko bafatwa bakazanwa aho bakoreye icyaha.

Komiseri ushinzwe ubukungu muri Ibuka mu karere ka Rusizi yavuze ko bifuza ko abayobozi bavugwa bacyidegembya bafatwa bakabiryozwa

Ati: “Nka Ibuka turifuza ko bariya n’abandi bose bashinjwa Jenoside bakoreye muri iri shuri, bacyidegembya, ubutabera bwakora akazi kabwo, intimba baduteye, nubwo itashira nibura ikagabanyuka.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko hagiye gutegurwa ibiganiro bizahuza abakirisito ba ADEPR Gihundwe n’abandi bazaba bakenewe, bagasasa inzobe, bakaganira byimbitse kuri aya mateka asharira yose yahabereye, uruhare rwa buri wese rukagaragazwa, uwo bizagaragara ko yijanditse mu byahabereye, atarafatwa, ubuvugizi bukazakorwa, ubutabera bugakora akazi kabwo.

Ati: “Turashaka kubwizanya ukuri ku mateka ya hano i Gihundwe n’uruhare abari abakirisito n’abayobozi babo babigizemo. Hazamenyekanira neza uruhare rw’abo bayobozi batereranye intama bari bashinzwe zikicwa bareba, igisubizo bizaduha kizatanga icyo gukora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yunamira Abatutsi biciwe mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe

Yanavuze ko bateganya muri uku kwezi kwa Gicurasi inama n’abayobozi b’amadini n’amatorero, n’imiryango ya sosiyete sivile, bagashakira hamwe umuti urambye wo kurandura burundu ingengabitekerezo y’amacakubiri n’iya Jenoside ikomeza kugenda itutumba muri ako Karere.

Amazina ari ku rukuta rw’amateka y’Abatutsi biciwe muri iri shuri ni 36 hakaba hagikusanywa amakuru ngo hamenyekane n’abandi.

Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe, Rév.past. Nsabayesu Aimable yashimiye abaharokokeye ubutwari bwo kubabarira no kwiyubaka bakomeje kugaragaza.

Ati: “Ndongera gushimira ubutwari bw’abarokokeye muri iki kigo, kuko hazingiye amateka akomeye, ababaje, ateye agahinda.’’

Yagaye abari abakirisito n’abari bafite imirimo mu Itorero bose bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abemera Imana b’uyu munsi kurangwa n’umutima muzima, wanga ikibi.

Mu buhamya bwe, Kayijuka Gasprd yavuze ko iyo abo bayobozi bagira ubushake bwo kubarinda ntacyo baba barabaye
Icyo gice kirimo inkwi ni cyo abasirikare bari bahurujwe bakusanyirijemo Abari batagiye muri sitade barabarasa banabatera gerenade barabica
Abayobozi bifatanyije n’abaturage kwibuka Abatutsi biciwe mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe
Urubyiruko rwasabwe kurwanya icyagarura Jenoside cyose
Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe,Rév. Past. Nsabayesu Aimable yashimiye abarokokeye i Gihundwe ubutwari bwo kubabarira no kwiyubaka
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Yyyyyyyyy says:
Gicurasi 4, 2025 at 11:09 pm

Rwose nimutubabarire abobantu babazane ADEPR birakabije nabarihubu barayifite murebe mubakozi bakoraga muri Dove harabobirukanye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE