Perezida Doumbouya wa Guinea-Conakry yakiranywe urugwiro n’Abanya-Guinea batuye mu Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Perezida wa Guinea, Gen. Mamadi Doumbouya, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ku mugoroba wo wa Kane tariki ya 01 Gicurasi 2025, yakiranywe urugwiro n’Abanya-Guinea batuye mu Rwanda.

Ambasade ya Guinea-Conakry ibinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Général Mamadi Doumbouya, yakiranywe urugwiro n’Abanyaguinea batuye mu Rwanda ndetse ko byari ibihe by’amarangamutima n’ishema ku muryango w’Abanya-Guinea.

Général Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinea-Conakry ari mu Rwanda kuva ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki 01 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rugamije rugamije gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro bya Perezida wa Guinea-Conakry byari byatangaje ko Général Doumbouya azanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu irahira rya Perezida mushya wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.

Général Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu.

U Rwanda na Guinea-Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.

Mu Kwakira umwaka ushize, ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

Byari ibyishimo ku banya-Guinea baba mu Rwanda, ubwo bakiraga Perezida Mamadi Doumbouya 
Buri wese yari afitiye ubwuzu Umukuru w’igihugu cyabo
Akanyamuneza kari kose
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE