Igikombe cy’Amahoro: APR FC yageze ku mukino wa nyuma iserezeye Police FC (Amafoto)

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2024/25, nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri yombi.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, Kuri Stade Amahoro.
Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Police FC niyo yatangiye umukino uri hejuru, harimo uburyo bwo ku munota wa 6’ ku mupira Mugisha Didier, Ishimwe Christian na Ani Elijah bagerageje kubaka, ariko bageze mu rubuga rw’amahina birabananira, Pitchou akuraho umupira neza.
Police FC yakomeje kurema uburyo bw’igitego harimo imipira itatu yageze kuri Ishimwe Pierre, umwe awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 25’ APR FC yafunguye amazamu koruneri ya mbere yatewe na Ruboneka Bosco, umupira usanga Cheikh Djibril Ouattara wasimbutse ateresha umutwe, umupira ujya mu izamu.
Ku munota wa 37’ Police FC yahushije uburyo bwiza bwo kwishyura ku mupira Bigirimana Abeddy yakuyeho kuri Ishimwe atari abashije kugeraho, Ani Elijah agiye kuwutsindisha umutwe ujya hejuru y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, ku munota wa 47’ APR FC yahushije igitego cyabazwe Byingiro Gilbert yahawe na Ruboneka, awuhinduye mu rubuga rw’amahina uhasanga Denis Omedi awukinishije umutwe, ukurwamo na Rukundo Onesime.
APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri harimo uburyo bwiza bwabonetse ku mupira Djibril Ouattara yashibuye umupira, urenga Denis Omedi, Mugisha Gilbert ashatse kuwukoraho ntiyawuhamya, uca ku ruhande rw’izamu.
Ku munota wa 64’ Police FC yabonye uburyo bwo kwishyura igitego ku mupira mwiza wahinduwe na Ishimwe Christian mu rubuga rw’amahina, Msanga Henry akojejeho umutwe, ujya hejuru y’izamu rya APR FC.
Ku munota wa 67 ‘ Police FC yongeye gusatira ku mupira wahinduwe na Byiringiro Lague ashaka Ani Elijah, Ishimwe Pierre asohoka neza arawufata.
Iminota 10 ya nyuma y’umukino Police FC yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura cyari kuyigarura mukino ariko ba myugariro ba APR FC n’umuzamu bakomeza kwitara neza.
Mbere y’uko urangira umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera
Ku munota 90+2 Police FC yahushije igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye ryatewe na Msanga Henry, Ishimwe akoraho gato, umupira ujya muri koruneri itagize ikivamo.
Nyuma y’iminota ibiri Police FC yasatiraga cyane yongeye amahirwe yo kwishyura ku mupira muremure watewe na Hakizimana Muhadjiri mu rubuga rw’amahina, ufatwa neza na Ishimwe.
Umukino warangiye APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Ikipe y’ingabo yaherukaga ku mukino wa nyuma mu 2023.
Ku mukino wa nyuma izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Rayon Sports na Mukura VS zikina saa 19:30.
Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025 mu gihe umwanya wa Gatatu uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC:
Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Denis Omedi na Djibril Ouattara.
Police FC:
Rukundo Onesime, Ndizeye Samuel (C), Ishimwe Christian, Bigirimana Abeddy, Chimeze David, Ngabonziza Pacifique, Ani Elijah, Yakubu Issah, Mugisha Didier, Msanga Henry na Byiringiro Lague.




Amafoto: Olivier Tuyisenge