Josh Ishimwe yatangaje igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we Gloria

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 28, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuramyi Josh Ishimwe, umaze kumenyerwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ku mugaragaro amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Gloria aherutse kwambika impeta y’urukundo.

Mu ifoto igaragaza bombi itumira (Save the date) yashyizwe hanze na Josh Ishimwe ubwe kuri uyu wa 28 Mata 2025, igaragaraza ko ubukwe bwabo buzaba tariki 21 Kamena 2025.

Nyuma yo gusangiza abamukurikira iyo foto Josua Ishimwe yayiherekeresheje amagambo agaragaza ibyishimo n’intambwe bateye.

Yanditse ati: “Vuba aha inkuru y’urukundo rwacu izaba ubuzima.”

Josh Ishimwe amaze igihe azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akenshi akibanda ku gusubiramo iziba zarahimbwe n’abandi zakunzwe na benshi zirimo “Inkingi negamiye”, “Reka ndate Imana Data” n’izindi ibituma arushaho kwishimirwa n’abakunzi bazo.

Amakuru avuga ko Josh Ishimwe n’umukunzi we bahuriye mu bikorwa by’itorero aho bombi basangiraga umuco wo gukorera Imana. ibyakomeje gukura kugeza ubwo biyemeje gushinga urugo.

Nubwo Gloria yari asanzwe aba muri Canada, ibyo ntibyabaye imbogamizi ku rukundo rwabo, ahubwo byabaye imbarutso yo kurushaho gukomera, bagirana umubano ukomeye wubakiye ku bwizerane.

Uretse kuba yateguje abakunzi babo igihe ubukwe bwabo buzabera nta kindi bigeze batangaza kijyanye n’uko buzagenda haba aho buzabera n’ibindi.

Joshua Ishimwe atangaje ibi nyuma y’uko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we, byabaye tariki 20 Gashyantare 2025 bikabera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bamaze iminsi uwo musore yatangaje ko bari bamaze imyaka irenga itatu bakundana.

Mu biganiro bitandukanye Ishimwe yagiye atangaza ko yatangiye gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri kolari y’abana mu rusengero mu mwaka wa 2 000 gusa akavuga ko icyo gihe atari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Umuramyi Josh Ishimwe n’umukunzi we Gloria ubwo yari amaze kumwambika impeta y’urukundo
2025 igiye gusiga umuramyi Josh Ishimwe yubakanye na Gloria
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 28, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE