Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza.
Imvaho Nshya igioye kubagezaho uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, yatsinze Elettihad ibitego 3-1. Ni umukino Abanyarwanda bombi bakinnye urarangira.
Hakim Sahabo ukinira iyi kipe yahawe umwanya akina umukino wose, dore ko Standard de Liège yamutijeyo yifuza kongera kumugarura akazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri Samuel Gueulette ukina muri RAAL La Louvière yo muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, kuko uyu Munyarwanda ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Mata.
Sabail PFK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan ikinamo Nshuti Innocent, yanganyije na Araz Naxcivan PFK igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 32 wa Shampiyona. Uyu Munyarwanda yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota 77.
Zire FK ikinamo myugariro Mutsinzi Ange muri Azerbaijan, yitwaye neza mu mukino wayo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata, itsinda Kapaz igitego 1-0. Myugariro w’Amavubi yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 87.
Kugeza ku munsi wa Zire FK iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 64 irushanwa na Qarabag ya mbere amanota 13 mu gihe habura imikino itanu ngo Shampiyona irangire.
Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur wari umaze igihe yifashishwa n’Ikipe ye ya Stade Tunisien yo muri Tunisia, ntabwo yigeze akinishwa mu mukino wa ⅛ cya Tunisia Cup, ubwo batsindaga JS Manouba ibitego 2-0.
Mugenzi we Ishimwe Anicet ukinira Olympique Beja yo muri icyo gihugu, nta mukino yagize mu cyumweru gishize kuko ikipe ye yasezerewe muri iri rushanwa.
Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea ntiyahiriwe ni mpera z’icyumweru kuko yatsinzwe na Detroit City FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.
Kwizera Jojea yasimbuwe ku munota wa 85.
Myugariro Phanuel Kavita, ukinira Birmingham Legion yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kubanza mu kibuga nyuma y’ukwezi afite imvune mu mukino wa USL Cup batsinzemo Chattanooga Red Wolves ibitego 3-1.
Uyu Munyarwanda yasimbuwe ku munota wa 46 w’igice cya kabiri.
Kaizer Chiefs ikinamo umunyezamu Ntwari Fiacre yari ku ntebe y’abasimbura, ikipe ye yatsinzwe na Marumo Gallants FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ aracyafite imvune ituma atagaragara mu mikino ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus.



